All City Rwanda Ltd

Kubijyanye na Wikipedia
Icyicaro cy'uruganda rwa All City Rwanda Ltd .

All City Rwanda Ltd ni ikigo cyangwa se uruganda ruri mpuzamahanga rukora ibikoresho byubaka. Rwabaye uruganda rukora kandi rutunganya ibikoresho bitandukanye bigaragara ku isoko mu Rwanda kuva Ukwakira 2017 . [1]

Ibikoresho[hindura | hindura inkomoko]

All City Rwanda Ltd Kuva rwatangira imirimo y'ubwubatsi muri mwaka wa 2017, aho rukora ibikorsho bitandukanye nkaho, Imisumali ndetse n’ibyuma bikora ibisenge, amaferabeto n’ubundi bwoko bw’ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye , ubu rukora amabati yo mu gusakara yiganje mu bwoko bubiri; harimo ayo bita asanzwe ariyo Garvanized iron sheet na Aluminium n’ayitwa amabara ya Pre paint iron sheet hakabamo ay’ubwoko bwatatu nka Supercovers akoreshwa cyane ku nyubako z’amashuri n’insengero. Hari kandi evertile ari mu ishusho y’amategura yifashishwa mu gukora igisenge bigezweho kandi bikomeye nka ondule, tubes . [1][2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.jobinrwanda.com/employer/all-city-group
  2. https://rushyashya.net/rwanda-uruganda-master-steel-limited-rwiyemeje-kugeza-ku-banyarwanda-ibikoresho-byubwubatsi-biramba-video/