Akamaro kibiti biterwa ku mihanda

Kubijyanye na Wikipedia

Usibye kurimbisha imihanda iterwaho ku mpande ndetse no hagati ibiti n’indabyo, ibi ni bimwe mu bituma imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga ifatwa nibyo biti ahubwo bigatanga umwuka mwiza abantu bahumeka.

Abantu batuye mu mijyi nubwo bakwiyongera nta mpungenge zuko ibinyabiziga byakwangiza ibidukikije, nkuko bitangazwa n’inzego z’ubuyobzi ziri mu mijyi, kandi hashyizweho uburyo bwo gukorana n’abikorera kugira ngo bavane imyanda mungo itanyanyagizwa ahabonetse hose bityo yanduze imijyi ndetse n’ibidukikije.

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Girbert aravuga uburyo iyi myanda ibyazwamo ibindi ubu ikaba yarabaye imali kubayikura mu ngo kuko ibyazwamo ibyo gucana ndetse ikaba yarabaye igisubizo cyo kurengera ibidukikije.

Agira ati “Kubera isuku ndetse n’ibiti biteye iruhande rw’imihanda hamwe no hagati ubu Akarere kacu gasigaye gatuwe cyane kandi biterwa nuko hari amahirwe yo  guhumeka umwuka mwiza uhagaragara, ariko ibyo byose nuko twita ku bidukikije kandi nibihari tukabibungabunga aho bitari tukaba tugomba kubyongeraho, ubu twashyizeho gahunda yuko buri muturage agomba gutera ibiti ndetse no kubungabunga inkengero z’amazi”.

Gushyiraho izi ngamba zo kubungabunga ibidukikije byanabaye uburyo bwo guhanga imirimo, kubabyaza imyanda yo mungo ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, akaba ari umusaruro wimwe mu ntego nyamukuru wo gushyiraho iriya mijyi yunganira Kigali, kuko babona akazi hafi yabo bakiteza imbere batagombye kujya gushakira ahandi.

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kigaragaza ko umubare w’abaturage b’u Rwanda  biyongora ku kigero cya 2,4%, ibi bituma u Rwanda ruza mu bihugu  byo ku mugabane w’Afurika bifite umuvuduko uru hejuru mu kwiyongera kw’abaturage bikomeje gutya u Rwanda rwazaba rutuwe n’abaturage miliyoni 22 mu mwaka wa 2050, ruvuye kuri miliyoni zikabakaba 13 rufite kugeza ubu.

Nkuko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’igenamimbi muri izo miliyoni 22 z’abazaba batuye u Rwanda, miliyoni 5 nizo biteganijwe ko zizaba zituye muri Kigali, ariko abantu nibakomeza gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali, Umujyi wa Kigali ntabwo muri iyo myaka uzarenza abawutuye miliyoni 4.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221220230/http://www.rebero.co.rw/2021/10/09/ibiti-biterwa-ku-mihanda-bituma-imyotsi-yimodoka-idahumanya-abawugendamo/