Akamaro ka zinc mu mubiri

Kubijyanye na Wikipedia
ibinini bya zinc
ibinini byongera umunyu wa zinc mu mubiri byitwa gluconate.

Zinc ni kimwe mu binyabutabire umubiri wacu udakenera ku gipimo cyo hejuru (trace elements) ariko kuyibura mu mubiri bitera ibibazo.

Akamaro kayo mumubiri[hindura | hindura inkomoko]

Zinc ifasha umubiri wacu muri byinshi binyuranye

  • Ifasha mu kurwanya no kuvura ibishishi byo mu maso ndetse n’indwara y’uruhu izwi nka herpes simplex. Gusa hano ikoreshwa nk’umuti usigwa ku ruhu
  • Irinda ubuhumyi buterwa n’izabukuru
  • Ikimenyetso cya gihanga cyerekana zinc mu butabire.
    Irinda kanseri ya prostate ku bagabo ndetse ikanongerera ingufu intanga ngabo, ifasha umugore kandi mu gihe cyo gusama kuko irakenerwa cyane.
  • Irwanya kubura appétit bityo ni ingenzi ku bifuza kongera ibiro
  • Kuyifata nk’ibinini bivanzemo na za vitamini bivura umwuma no kubura amaraso
  • Irwanya ubwandu bwa mikorobi zinyuranye cyane cyane umusonga
  • Ivura impiswi ku bana bato, aha bayihabwa nk’ibinini byo kunywa
  • Kuyitera mu mutsi bituma ubushye kimwe n’ibindi bisebe bikira vuba, ibi bikorwa na muganga gusa
  • Ibinini banyunguta irimo birwanya indwara zo mu mihogo no mu nkanka
  • Ni nziza ku bagore batwite kuko ifasha mu ikorwa rya DNA uturemangingo tw’ibanze, no ku bana bato ifasha mu mikurire yabo.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-03-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)