Jump to content

Akamaro ka kalisiyumu mu mubiri

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirango cya kalisiyumu mu bimenyetso bya gihanga mu butabire.

Kalisiyumu ni umunyungugu w’ingenzi cyane ku mikurire y’amagufa mu mubiri, buri munsi umubiri uba ukeneye hagati ya 800mg na 1300mg. Muri zo hafi 99% byayo mu mubiri wacu zibikwa mu magufa no mu menyo. Uburyo bwa mbere bwiza ni ukuyikura mubyo urya buri munsi, ariko iyo bidashobotse ufata inyongera zayo.

Akamaro kayo mu mubiri

[hindura | hindura inkomoko]
Uko kalisiyumu igera mu mubiri.

Uyu munyu ngugu ufite akamaro gakomeye mu mubiri wacu dore ko ariwo uza ku isonga mu myunyu ngugu umubiri wacu ukenera.

  • Ituma amagufa akomera n’amenyo akomera ndetse atajegajega.
  • Si ibyo gusa kuko inagira uruhare mu mikorere myiza y’imikaya, umutima, imyakura n’urwungano ngogozi.
  • Ikenerwa kandi mu kubaka ibice by’uturemangingo fatizo.
  • Ifatanyije na vitamini D usibye kurinda amagufa, binazwiho gufasha umubiri guhangana na kanseri, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ku mugore utwite inda iri hejuru y’amezi 3 asabwa kurya ibikungahaye kuri calcium kuko bifasha mu gukomera kw’amagufa y’umwana uri mu nda, no kuzamera amenyo akomeye.[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-25. Retrieved 2023-03-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)