Akamaro k’Imigano

Kubijyanye na Wikipedia

Menya byinshi ku kamaro k’imigano inaribwa

Umushinga wo kubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) urimo gutera imigano y’ubwoko bushya bushobora kuribwa, mu kibaya cya Mulindi no mu mikoki ku misozi ihanamiye icyo kibaya.

Imigano iraribwa, yubaka inzu, ikorwamo ibikoresho byo mu nzu n Imigano iraribwa, yubaka inzu, ikorwamo ibikoresho byo mu nzu
Indian thorny bamboo (Bambusa bambos) in the Singapore Botanic Gardens

n’ibindi Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, uvuga ko izo ngemwe z’imigano zingana n’ibihumbi 100 nizimara guterwa hazakorwa n’izindi pepinyeri, ku buryo nta gace uwo mushinga ukoreramo kazasigara katabungabunzwe.

Ati “Umusaruro w’ishyamba ry’imigano ushobora gukuba inshuro hafi enye cyangwa eshanu uw’ishyamba ry’ibindi biti bisanzwe. Dukeneye abantu batwigiraho tukabasanga cyangwa bakatugana, turagira ngo abikorera bagire uruhare mu kurwanya isuri ariko banashaka ibicanwa n’ibindi bikoresho bikenerwa (biva mu migano)”.

Kagenza avuga ko n’ubwo Umushinga wa “Green Gicumbi” utazarenga imbago z’imirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi, isomo bazakuramo ngo rizatanga icyerekezo cy’uburyo utundi duce tw’Igihugu dushobora kubungabungwa.

Abakozi b’Umushinga Green Gicumbi bavuga ko mu myaka nk’itanu iri imbere n’ubwo umugezi w’Umuvumba wazaba atari urubogobogo cyane, ibishanga by’utugezi twose twisukamo ngo byazaba bitagitemberamo imyuzure cyangwa isuri.

Bambo South Toe River Celo Camp NC 4249 (26172072529)

Green Gicumbi yateye imigano ishobora no kuribwa Green Gicumbi yateye imigano ishobora no kuribwa Na none ku nkombe z’imigezi nka Nyabarongo, Nyabugogo n’Akanyaru, cyangwa ku nkengero za Pariki y’Ibirunga n’ahandi, hatewe imigano muri gahunda yo gukumira isuri gutembera mu mazi no gufasha abaturage kubona ibikenerwa hafi batangije ibidukikije.

Umushinga ’Green Gicumbi’ wo uvuga ko wateye imigano iribwa yo mu bwoko bwitwa Bambusa Textilis hamwe na Bambusa Polymorpha, kugira ngo ufashe abaturage kongera amahirwe y’ibyo imigano ishobora gukoreshwa.

Imigano ivamo amafunguro atandukanye

Uwitwa Mico Oscar Nzeyimana ufite ikigo cyitwa Mon Bamboo mu Karere ka Rubavu, avuga ko ashobora gutegura imigano ikavamo divayi yo kunywa cyangwa ibyo kurya nka Salades, ifiriti, makaroni cyangwa inyama zo kurisha andi mafunguro.

Nzeyimana ntabwo ashobora guteka imigano gusa kuko muri iki gihe ahugiye mu kuyikoramo intebe n’ameza, kandi ngo ntabasha guhaza isoko ry’abakeneye ibikoresho bikozwe mu migano.

Uwo mugabo avuga ko hari ubwo akora intebe mu migano imwe akayigurisha amafaranga ibihumbi 100, kandi bukajya kwira arangije kuyikora.

Igare ry Igare ry’imigano, no mu Rwanda barayakora Avuga ko intebe ihenze iba yamutwaye ibikoresho bitarenza amafaranga ibihumbi 20, icyakora akayimaraho umwanya munini utangana nk’uwo gukora intebe isanzwe.

Mico Nzeyimana yagize ati "Nk’ubu hari komande dufite y’umuntu ushaka intebe 200 zo kwicaraho mu bukwe zifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 bitarenze tariki 04 Ukwezi gutaha, namubwiye ko hari abandi bamutanze, abakozi ni bake, abakiriya bashaka ibintu dukora bakabibura".

Nzeyimana yashinze ishuri ry’abantu 30 yigisha gukora ibintu bitandukanye mu migano, akaba azabahugura mu gihe cy’amezi atandatu mbere y’uko na bo batekereza gushinga inganda zabo.

Yungamo ko imigano ishobora kubera umuntu ibyo kurya n’ibikoresho hafi ya byose akenera mu buzima bwe.

Yize gukoresha imigano mu gihugu cy’u Bushinwa aho bayikuramo amafunguro, bakayubakisha inzu, bakayicaraho nk’intebe, bakayiryamaho ari ibitanda, bakayigendaho nk’igare cyangwa imodoka, bakanayikoramo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.

Imigano nk’ibicanwa bitangiza ikirere kandi bironderezwa

Imigano yavamo briquettes zisimbura icanwa ry Imigano yavamo briquettes zisimbura icanwa ry’ibiti n’amakara Abashoramari b’uruganda rwitwa OAK Investment Ltd rukorera i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ibicanwa byitwa ‘briquettes’ mu ibarizo, bavuga ko imigano ibasha kuvamo ibyo bicanwa bidateza imyotsi kandi bironderezwa. Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utegurira amafunguro abakozi b’uruganda OAK Investment, yabwiye Itangazamakuru ko akoresha ‘briquette’ igurwa amafaranga y’u Rwanda 125 agateka ibishyimbo, byashya agashyiraho umuceri ndetse n’amazi y’icyayi cyangwa yo koga, nyamara aramutse acana amakara akaba yakoresha amafaranga atari munsi ya 600Frw.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uruganda OAK Investment, Germain Hirwa avuga ko barimo kwitegura gufatanya n’inzego zibishinzwe gukangurira abaturage guhinga imigano, kugira ngo haboneke iyavamo ’briquettes’ zisimbura icanwa ry’amashyamba.

Imigano ivamo imodoka Imigano ivamo imodoka Hirwa yagize ati “Twagerageje imigano turayitunganya ibasha kuvamo ‘briquettes’, ariko no mu Bushinwa barabikora, ikigiye gukurikiraho ni uko tuzavugana n’inzego zibishinzwe zidufashe ubukangurambaga, imigano yaba imari ishyushye, umuntu yajya ayihinga abizi neza ko uruganda OAK Investment ruzajya ruyigura”.

Hirwa avuga ko hari amashyamba bazasaba Leta gucunga, yaba ay’ibiti bisanzwe cyangwa ay’imigano, kugira ngo bahore bayongera ariko bashohora no kuyabyaza umusaruro.

Indangamurongo[hindura | hindura inkomoko]

https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/menya-byinshi-ku-kamaro-k-imigano-inaribwa