Akamaro k` ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

UMUMARO W`AMASHYAMBA[hindura | hindura inkomoko]

Amashyamba afitiye akamaro kanini ibinyabuzima bituye kwisi: Mumashyamba habonekamo amako menshi anyuranye y`ibinyabuzima. akamaro kamashyamba ntikarondoreka; amashyamba ni indiri y`inyamaswa ni inyoni, amashyamba kandi atanga amadovize (amafaranga ya mahanga) bityo agakurura bamukerarugendo mugihugu. Amashyamba ayungurura umwuka duhumeka ndetse amababi yibimera yakira umwuka mubi dusohora akaduha umwuka mwiza duhumeka.[1]

Abantu bakenera amashyamba mubuzima bwa burimutsi mumirimo myinshi igiye itandukanye; benshi barara kubitanda bikozwe mubiti, bamwe bagakoresha inkwi mugutegura amafunguro yaburimutsi.., sibyo gusa usanga no mubikoresho bifashisha mukubaka inzu usanga higanjemo ibiti cyango ibikomoka kubiti. Uretse amagorofa ahambaye acyena ibisenge bikoze mubyuma,andi amazu menshi usanga ibisenge byayo bikozwe mubiti cyangwa mumbaho.Hari nabavugako inzu yubakishijwe mubiti iramba kurusha iyubakishijwe amatafari ya rukarakara.

MU RWANDA IBYAFATWAGA NKIBYAGIZA IBIDUKIKIJE N`AMASHYAMBA[hindura | hindura inkomoko]

Ibikorwa bimwe nabimwe byangiza ibidukikije mu Rwanda; gutema ibiti cyangwa amashyamba adakunze, guhumanya ikirere hatwikwa ibiparasitike byo mumyanda, imyotsi ituruka kubinyabiziga, ninganda zitubahiriza amabwiriza yubuzima. ibindi kandi ninko kwangiza ibishanga hamenywamo imyanda, cyangwa gufuriramo,gukora ubuhinzi butita kubidukikije,no kudatera amaterasi yindinganire kuburyo amazi yatwara ubutaka.[2]