Akamaro k'imizabibu

Kubijyanye na Wikipedia
Imizabibu ifite ibara ryijimye
Ubundi bwoko bw' Imizabibu

Imizabibu ni imbuto zizwi kuva kera kandi zifite amateka atandukanye meza. Izi mbuto ziboneka mu mabara anyuranye ariko ayazwi cyane ni izisa na mauve, n’umutuku gusa habaho n’izifite ibara ry’icyatsi cyeruruka.

Mu mizabibu dusangamo intungamubiri zinyuranye ari zo zigira izi mbuto ingirakamaro cyane ku buzima bwacu bwa minsi yose.

Ibyo dusangamo[hindura | hindura inkomoko]

Mu mizabibu dusangamo:

  • Vitamini A, Vitamini C, Vitamini B6 na B9,ndetse na Vitamini K
  • Potassium
  • Calcium
  • Ubutare
  • Phosphore
  • Umuringa
  • Manganese
  • Magnesium
  • Selenium

Si ibyo gusa kandi kuko tunasangamo flavonoid na fibre byose bikaba bifitiye akamaro kanini umubiri wacu

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Asima[hindura | hindura inkomoko]

Izwiho kuba ifite ingufu zo guhangana na asimakubera ikize kuri vitamin C. si ibyo gusa kuko kuba ifasha mu kongera amazi mu mubiri, ituma mu bihaha hahehera nuko ibibazo bya asima bikoroha.

Amagufa[hindura | hindura inkomoko]

Nkuko twabibonye mu mizabibu harimo imyunyungugu inyuranye nk’umuringa, ubutare na manganese. Iyi myunyungugu yose akamaro kayo k’ingenzi ni ugukomeza amagufa. Gukoresha ibikomoka ku mizabibu rero bifasha mu kurwanya indwara zikunze gufata abageze mu zabukuru zigahekenya amagufa. By’umwihariko manganese ifasha mu ikorwa rya collagen no gutuma poroteyine zikoreshwa neza.

Umutima[hindura | hindura inkomoko]

Imizabibu ituma igipimo cya Nitric Oxide mu maraso kizamuka ibi bigafasha mu kubuza amaraso kwipfundika, akaba yaza kuvura. Ku bw’ibyo imizabibu ni imbuto nziza wakoresha mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima. Kandi kuba harimo flavonoids bituma igipimo cya cholesterol kigabanyuka na byo bikarinda indwara z’umutima ndetse bikanafasha mu gusohora uburozi mu maraso.

Migraine[hindura | hindura inkomoko]

Iyi ni indwara y’umutwe w’uruhande rumwe. Kunywa umutobe w’imizabibu ni ingenzi mu guhangana n’ubu burwayi. Ni byiza kuwunywa mu gitondo ukibyuka, nta kindi uvanzemo yewe nta n’amazi ushyizemo. Nyamara kandi kunywa divayi itukura (ikorwa nayo mu mizabibu) bishobora kugutera uyu mutwe. Si byo gusa kuko ibitera uyu mutwe ni byinshi kandi uyu mutobe w’imizabibu uvura hatitawe ku cyaguteye uyu mutwe.

Kwituma impatwe[hindura | hindura inkomoko]

Mu mizabibu dusangamo amasukari na cellulose ndetse na za aside ibi byose iyo bihuye bifasha mu kurwanya kwituma impatwe. Si ibyo gusa kuko binafasha mu koroshya kuribwa mu nda biterwa n’igogorwa rigenda nabi. Mu mizabibu habonekamo fibres zifasha mu igogorwa no gutuma wituma neza. Gusa niba uri guhitwa uzirinde izi mbuto kuko zaguhuhura.

Umunaniro[hindura | hindura inkomoko]

Imizabibu y’icyatsi iba irimo ubutare bwinshi ugereranyije n’iyifite andi mabara. Umutobe wayo ni ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’ubutare bucye nk’abakirutse indwara, inkomere, ababazwe, abagore batwite kuko nibo baba bakeneye ubutare kurenza abandi. Twongereho ngo ni imizabibu y’icyatsi cyeruruka kuko iyijimye ntabwo ifite ubutare bwinshi. Ubu butare rero nibwo umubiri uba ukeneye kugirango uhangane n’ikibazo cy’umunaniro kuko iyo ubutare bubaye bwinshi, umwuka wa oxygen winjira ari mwinshi nuko ingufu z’umubiri zikiyongera.

Diyabete[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwa vuba bwagaragaje ko gukamura igishishwa cy’imizabibu ugakuramo umutobe (igishishwa gusa) uwo mutobe ugira akamaro mu kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso nuko bigafasha mu guhangana na diyabete.

Impyiko[hindura | hindura inkomoko]

Mu mpyiko hakorerwa akazi gakomeye ko kuyungurura amaraso yose aba mu mubiri wacu. Imizabibu izwiho kugabanya uric acid ndetse ikanafasha kugabanya kuremererwa ku mpyiko. Iyi uric acid kandi iyo ibaye nyinshi yibika mu ngingo ikaba ariyo akenshi itera indwara ya goute.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. https://yegob.rw/sobanukirwa-akamaro-imizabibu-idufitiye-ku-buzima/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-25. Retrieved 2023-02-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)