Ahantu waruhukira muri Kigali

Kubijyanye na Wikipedia
Nyandungu Park ahantu hokuruhukira.
Nyandungu Park ahantu heza ho gutembera no kuruhukira.


Ushobora kuba utagira akazi kenshi cyangwa se ukora buri munsi (full time), gusa uko byagenda kose, ukeneye umwanya wo kuruhuka ukagarura imbaraga mbere yo gusubira mu kazi mu cyumweru gitaha.

Bigusaba kuruhuka mu mpera z’icyumweru, kandi buryo uburyo bwiza bwabyo si ukuryama nk’uko bamwe bajya babyibeshyaho. Gutembera, kwicara ahantu hatuje ukitekerezaho bigufasha guhindura ibitekerezo kurushaho.

Ni yo mpamvu ugomba kumenya ahantu heza wasura cyangwa se wasohokera muri weekend ukagabanya stress y’imibyizi.

Aho wasohokera[hindura | hindura inkomoko]

Ahantu aho wasohokera muri weekend hamwe n’umuryango, inshuti cyangwa umukunzi:

Inzora Rooftop Café[hindura | hindura inkomoko]

Niba ushaka ahantu wajya kuruhukira wenyine, ugasoma igitabo uri kunywa ikawa, ureba hirya no hino muri Kigali, Inzora Rooftop Café yaba amahitamo meza.

Inzora iherereye ku Kacyiru mu Ikirezi Bookstore, ni ahantu heza ku bakunda gusoma ibitabo. Menu yabo iba ikubiyemo amafunguro agenewe abadakunda inyama (Vegetarian food) nubwo abazirya nabo batibagiranye.

Gate 10[hindura | hindura inkomoko]

Iyo usohokanye n’umuntu bwa mbere cyane cyane mutaziranye, hari igihe mushobora kubura ingingo muganira. Biba byiza kujya ahantu hari ibintu byabaha icyo muganira ku buryo bworoshye.

Gate 10 rero ni amahitamon meza. Iyi restaurant iherereye ku Kimihurura. Iyo uhageze usanganirwa n’imitako ifite igisobanuro gikomeye mu mateka.

Saray Spa[hindura | hindura inkomoko]

Waba ushaka massage, ibishashara cyangwa kwita ku ruhu rwo mu maso? Muri iyi Spa iba muri Kigali Marriott Hotel ushobora kubibona byose ukaruhuka nyuma y’akazi kenshi.

Massage ifasha umuntu kuruhura umubiri, nta mpamvu yo kuba ufite imyaka 30 ariko umuntu yakubona akagira ngo uri umusaza wa 50 kubera iminkanyari igutamirije mu gahanga!

Ibiciro byo muri Saray Spa bijyana n’icyo ushaka. Ntabwo ari ahantu ho kwisukirwa na buri wese mu biciro, gusa wagerageza nibura inshuro imwe.

Brachetto[hindura | hindura inkomoko]

Niba uri umukunzi wa Vino, wagerageza Brachetto, iherereye ku Kacyiru.

Brachetto ni restaurant y’Abataliyani ikora ibintu bigezweho kandi bikoranye ubuhanga.

Bafite Vino nyinshi zituruka mu Butaliyani, u Bufaransa n’izo muri Afuruka y’Epfo. Ni ahantu heza wasohokanira n’inshuti zawe ariko uzibuke kwitwaza menshi kuko ntihorohera ikofi.

Inema Art Center[hindura | hindura inkomoko]

Inema Art Center

Niba ushaka gusura ahantu muri weekend ukareba ibikorwa by’ubugeni, Inema Art Center hakunezeza.

Inema Art Center iherereye ku Kacyiru. Uhasanga ibikorwa bitandukanye nko gushushanya, Gallery, wakora Yoga kandi ukanezezwa n’ababyinnyi baho. Ushobora kuhasura uri kumwe n’inshuti, umugabo cyangwa umugore wawe cyangwa n’umukunzi wawe.

Spiderman Game Center[hindura | hindura inkomoko]

Abana muri iyi minsi bakunze cyane Spiderman, nibakubwira ko bashaka gusohoka uzabajyane kuri Spiderman Game Center i Masaka.

Ntihahenze kandi hari imikino myinshi ishimisha abana. Bajya bavuga ngo “iyo umwana yishimye n’umubyeyi aba yishimye”.

Kigali Golf Resort And Villas[hindura | hindura inkomoko]

Kigali Golf Resort.

Niba ukunda umukino wa golf cyangwa se ukaba utaranawukina, muri iyi weekend uzasure Kigali Golf Resort and Villas iherereye i Nyarutarama.

Ni ahantu heza kandi hari amahumbezi. Ushobora kwiyandikisha ukajya ujyayo igihe uboneye umwanya. Byagufasha kandi kwiyungura ubumenyi muri uyu mukino no kumenya n’abantu bashya.

Weekend yatangiye, kora budget uhamagare inshuti mugire ibihe byiza uko mwifashe.

MONACO CAFÉ[hindura | hindura inkomoko]

Aha ni ahantu benshi bamenyereye gusohokera cyane ko ari mu mujyi rwagati dore ko ari mu nyubako izwi nka T2000, aha hazwi cyane mu kugira amafunguro meza ndetse bakanerekana imipira ku ma televiziyo ya rutura cyane ko ariho ha mbere bagira televiziyo nini mu Rwanda, iyi bakaba bayerekaniraho umupira uhuza Real Madrida na PSG kimwe n’indi mikino ihari dore ko umwe mu myihariko aha hantu hagira harimo nio kuba hazwiho kwerekana imipira myinshi kandi icyarimwe arinayo mpamvu benshi bakunda kuhasohokera. Usibye ko aha arinahantu hasanzwe hakunze gusohokera abakundana no kuri iyi nshuro ntawabura guhamya ko ari ahantu heza ho gusohokana umukunzi.

Excellent Restaurant[hindura | hindura inkomoko]

“Excellent Restaurant” ni restora iri i Nyamirambo imbere ya Saint André muri Etage hejuru, ikaba iri ari ahantu heza ho gusohokera kuko uhicara witegereza ibyiza bitatse Umujyi wa Kigali.

Iyi restora iri mu nyubako ya CENAKULUM, ikorerwamo n’abandi bantu bazwi mu Rwanda nk’umuhanzi King James ufitemo “Alimentation”, rwiyemezamirimo Sina Gérard n’abandi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

[3]

[4]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/ahantu-ushobora-kuruhukira-muri-weekend-i-kigali
  3. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/Kigali-iri-ku-mwanya-wa-gatanu-w-ahantu-heza-ho-gutemberera-muri-2020-Urutonde-Amafoto
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/80423/ahantu-hanyuranye-ho-gusohokana-umukunzi-muri-kigali-kuri-uy-80423.html