Jump to content

Ahantu hakumiwe

Kubijyanye na Wikipedia
Ahantu hakumiwe
Ahantu hakumiwe
Ubutaka buhanamye n' ubutenguka
mumisozi ihanamye
Ubutaka butenguka

Intangiriro

[hindura | hindura inkomoko]

Hakurikijwe Ubwumvikane ku Rwunge rw’Ibinyabuzima (Convention sur la Diversité Biologique), ahantu hakumiwe hasobanurwa nk’agace k’ubutaka, ibidukikije byerekeranye n’amazi cyangwa ingezi hafite imipaka ngenderwaho ishingiye ku miterere yaho, hashyiriweho ku buryo bw’umwihariko kurinda no kubungabunga urwunge rw’ibinyabuzima n’umutungo waho kamere n’uwerekeranye n’umuco; bityo aho hantu uko hateye hagomba kwerekanwa mu buryo bw’amategeko, gutunganywa no gucungwa neza hakoreshejwe uburyo bukwiriye, ubushingiye ku mategeko n’ubundi.[1][2][3]

Ahantu hakumiwe

[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rufite amoko ane y’ahantu harinzwe harimo za :

  • pariki z’igihugu (Akagera, Nyungwe na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga);
  • amashyamba akumiwe (Gishwati, Ikirwa cya Iwawa n’amashyamba arinzwe ya Mukura);
  • Amashyamba afite agaciro ndangamuco (ishyamba rya Buhanga);
  • n’ibishanga bifite agaciro ku isi (agatsiko k’ibishanga bya Rugezi-Bulera-Ruhondo). Kuri ayo mashyamba afite ubuzima gatozi bushingiye ku mategeko agennga uturere turinzwe, hiyongeraho andi mashyamba afite agaciro gashingiye ku muco (ishyamba rya Busaga mu Karere ka Muhanga) n’ahandi hantu h’amashyamba cyimeza asa n’aho arinzwe n’itegeko.[1][2][3][4]
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/ubukerarugendo/article/ahantu-wasohokana-n-umukunzi-wawe-ku-munsi-w-abakundana
  3. 3.0 3.1 https://www.youtube.com/watch?v=F5-OZtWNwpo
  4. https://www.youtube.com/watch?v=XI6ko45iLZk