Ahantu 50 Isi igomba kwerekeza amaso mu mwaka 2023

Kubijyanye na Wikipedia
muri Musanze

Ni urutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Time Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisanzwe gitegura ahantu h’umwihariko abantu bashobora gusura buri mwaka bijyanye n’umwihariko haba harusha ahandi .

Ibyo wamenya kuri Musanze[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Musanze katowe mu hantu 50 heza ku Isi ba mukerarugendo baturutse imihanda bagomba gusura mu mwaka 2023 bijyanye n’umwihariko w’iki gice cyo mu majyaruguru y’u Rwanda, wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga zisigariye hake ku Isi.Ni urutonde ruje rukurikira urwo iki gitangazamakuru na none cyakoze mu mwaka 2022 aho nabwo cyari cyashyize u Rwanda mu bihugu 50 bifite umwihariko byari bikwiriye gusurwa muri uwo mwaka, ibyari byabanjirijwe n’Ikinyamakuru Forbes nacyo cyari cyarushyize ku mwanya wa karindwi mu hantu nyaburanga hagombaga gusurwa mu mwaka 2021.Kuri iyi nshuro mu gutoranya aha hantu nyaburanga byagizwemo uruhare n’abagera kuri 22 barimo abanditsi bakuru b’iki kinyamakuru, abashakashatsi mu bumenyi bw’isi, abahanga mu mashusho n’inzobere mu by’ubukerarugendo bashingiye ku dushya, umwihariko waho n’ibindi byinshi.[1]Musanze yatowe bijyanye n’uburyo mu myaka ishize yagaragaje iterambere ridasanzwe rishingiye ku kubungabunga ibidukikije binyuze mu gushyiraho uburyo urusobe rw’ibinyabuzima rwakungukira abahatuye mu buryo butaziguye, ibituma babibungabunga aho kubyangiza.Hagendewe kandi ku Kigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, cyashyizweho mu gukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kuvura ingagi by’umwihariko.Akarere kagize urusobe rw’Ibinyabuzima kamaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga bijyanye n’ibikorwa byo gusura ingagi n’ibyo kuzamuka ibirunga biherereye muri iki gihe aho abantu baba baryoherwa n’amahumbezi aharanga, bikanungukira abaturage mu guteza imbere imibereho myiza yabo.[1]

Ibindi bice bya Afurika byashyizwe kurutonde[hindura | hindura inkomoko]

Ibindi bice bya Afurika byashyizwe kuri uru rutonde bya Afurika harimo, ibya Giza na Saqqara mu Misiri ku bijyanye n’umwihariko wa za Pyramides, agace gakora ku nyanja k’Umujyi wa Freetown muri Sierra Leone (The Freetown Peninsula in Sierra Leone) ndetse na Dakar muri Sénégal ku bijyanye n’imideri n’ubugeni.Uru rutonde rwajeho kandi Umujyi wa Rabat muri Maroc, Pariki y’Igihugu ya Loango yo muri Gabon ndetse n’imisozi ya Chyulu yo muri Kenya ifite umwihariko ku baba bashaka kuzamuka imisozi.[1]Mu byagendeweho kugira ngo Musanze ize kuri urwo rutonde ni ibikorwaremezo bitandukanye byashyizwe muri ako karere birimo n’ikigo kirengera urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga cyubatswe n’Umunyamerika, Ellen DeGeneres.TIME Magazine ivuga ko ubwiza nyaburanga, ibikorwa bibungabunga ibidukikije, kwimakaza ubukerarugendo mu buryo bwa kinyamwuga “ni byo bituma Musanze idashidikanywaho kuba ikwiriye gusurwa.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/musanze-yashyizwe-ku-rutonde-rw-ahantu-50-isi-igomba-kwerekeza-amaso-mu-2023