Agasozi ka Mutwe

Kubijyanye na Wikipedia

Ni agasozi kari ahantu hirengeye konyine kitwa ’Agatwe ka Musaza’ gaherereye mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Icyo abatuye mu gace aka gasozi gaherereyemo bahurizaho ni uko ‘Agatwe ka Musaza’ ari hamwe mu hantu heza hebereye amaso Umurenge wa Musaza, ufite ku buryo hari abaturuka mu bindi bice nka Nyakarambi baje kuhifotoreza cyangwa kuhakorera  ibirori bitewe n’uko hirengeye.[2]

Ikindi gisobanurwa nk’igitangaza abahatemerera, ni uburyo ngo iyo imvura nyinshi ihise, mu gihe ikirere gikeye, umuntu uhagaze ku Gatwe ka Musaza nubwo ari mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse mu murenge uri kure kuko ukora ku Gihugu cya Tanzania,  aba abona bitagoranye ibirunga byo mu bice by’Intara z’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/ubukerarugendo/ibyizanyaburanga/ifoto-yumunsi-agasozi-kirengeye-kitwa-agatwe-ka-musaza/
  2. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ahantu-nyaburanga-10-wasura-mu-karere-ka-kireheamafoto/