Agasozi k'ibanga ry'amahoro

Kubijyanye na Wikipedia

Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kari mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Kari ku buso bwa hegitari 25.

Aka gasozi kashibutse mu iyerekwa rya nyakwigendera Padiri Rugirangoga Ubald [Yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021].

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Padiri Ubald yatekereje gushaka ahantu abakirisitu bazajya bahurira bagasenga basaba amahoro, kunga ubumwe no gusabana imbabazi hagati y’abahemukiranye.

Inzozi ze zabaye impamo ubwo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamwerekaga isambu iri I Muhari, na we arayishima kuko ari ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, aho yahagereranyije n’aho Yezu yigishirizaga.

Ubald yahise ko atangira imirimo yo kuhatunganya, ahimika Bikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo, Umwamikazi w’Amahoro, ahakora inzira ntagatifu zirimo iya Rozari, iy’Ishapure y’Ububabare bwa Bikiramariya n’iy’Umusaraba.

Izo nzira zose zitangirira kwa Bikiramariya w’i Kibeho zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucirwa urubanza na Pilato.

Tariki ya 27 Ugushyingo 2008 ni bwo Musenyeri Bimenyimana yahaturiye igitambo cy’Ukaristiya, atangaza ko hiswe “Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro”.

Ku wa 5 Kanama 2016, yahaye umugisha za nzira ntagatifu n’amashusho atandukanye ahari yerekana ibirimo ububabare Yezu yagize agana ku kubambwa kwe. Yanatangaje ko Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kabaye ubutaka butagatifu buzajya bukorerwaho ingendo nyobokamana z’abakiristu n’abandi bantu bose babyifuza.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ku Ibanga ry’Amahoro hahurira abakirisitu bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo bakajya gusengerayo. Benshi bahagana, bahakirira indwara zananiranye, abandi bakaharuhukira binyuze mu gusaba no guhana imbabazi.


Kuri aka gasozi hubatse Kiliziya nini yakira abantu 1500. Nibura ku munsi gasurwa n’abari hagati ya 100 na 200 ariko ku wa 13 za buri kwezi, itariki yibukwaho amabonekerwa y’i Fatima, hasengera abarenga 6000.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. https://www.diocesecyangugu.com/rw/ubuzima-bwa-gikristu/liturujiya/
  2. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/kuva-mu-bigabiro-bya-musinga-kugera-ku-mashyuza-ya-bugarama-ahantu-nyaburanga