Kateshunga Agasaro Uwase Sandrine
Kateshunga Agasaro Uwase Sandrine, uzwi cyane ku izina rya Sacha[1], ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana zirimo RnB, Afrobeat n'izindi njyana zigezweho. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2012, akaba yaramenyekanye binyuze mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda[2].
Ubuzima n'amashuri[1]
[Hindura | hindura inkomoko]Kateshunga Agasaro Uwase Sandrine yavutse ku wa 4 Mata 1993. Ni umukobwa wa Kateshunga Emmanuel na Mukanshirimpaka Angelique, akaba ari umwana wa gatatu mu bana bane.Amashuri y'incuke yayize ku Ishuri rya Gisimba riherereye i Nyamirambo. Amashuri abanza yayize kuri APAPER Kicukiro, naho ayisumbuye ayatangirira kuri APE Rugunga mbere yo kuyakomereza no kuyarangiriza kuri St. Famille. Yize mu ishami rya Tourism Management (Ubukerarugendo).
Umuziki
[Hindura | hindura inkomoko]Sacha yatangiye umwuga w'umuziki mu mwaka wa 2012. Indirimbo ye ya mbere yabaye "Igikwiye", yayiririmbanye n'umuhanzi Danny Nanone. Mu kiganiro 3 yigeze gutanga, yavuze ko mbere yo kwinjira mu muziki yakundaga kubyina[2], ariko Danny Nanone amushishikariza kugerageza kuririmba nyuma yo kubona ko afite impano yo kuririmba.
Nyuma y'iyo ndirimbo, yakomeje gukora izindi ndirimbo zirimo:
- Nsobanurira (yakoranye na Bablee)
- Ndaremba (yakoranye na Tom Close)
- Wowe Gusa
Ibikorwa mpuzamahanga
[Hindura | hindura inkomoko]Mu Ukuboza 2012, Sacha yitabiriye igikorwa cyabereye muri Côte d'Ivoire, aho yari yatowe nk'umwe mu bahanzi b'abagore bakizamuka bo muri Afurika y'Iburasirazuba. Muri icyo gikorwa yahuriye n'abahanzi batandukanye bazwi ku rwego mpuzamahanga, barimo Chris Brown.Mu ntangiriro za 2013, yatangaje gahunda yo gukorana indirimbo n'umuhanzi Tonnx wo muri Kampala, muri Uganda.
Indirimbo
[Hindura | hindura inkomoko]- Igikwiye (afatanyije na Danny Nanone)
- Nsobanurira (afatanyije na Bablee)
- Ndaremba (afatanyije na Tom Close)
- Wowe Gusa
Reba kandi
[Hindura | hindura inkomoko]Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 "Archive copy". Archived from the original on 2026-07-25. Retrieved 2026-07-25.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - 1 2 https://inyarwanda.com/rw/amakuru/nyuma-y-umwaka-yibarutse-umuhanzikazi-sacha-atwite-indi-nda-66795