Active Again

Kubijyanye na Wikipedia
Active Again Abahanzi nyarwanda.
Derek Sano Umwe mubagize itsinda Active Again.
Tizzo umwe mubahanzi bagize itsinda Active.

Hari tariki 25 Nyakanga mu mwaka 2013 ubwo abasore batatu bafite indeshyo idasumbana[1] cyane bahuriye ku kugira urubavu ruto ariko bakamenya kubyina bihebuje bisuganyaga bagakora itsinda bakaryita Active Group, iri tsinda rikaba ryari rigizwe na Dereck, Tizzo na Olivis ari nabo bakiririmo[2] kugeza magingo aya.

Amateka Mbere yo guhura, buri wese yari umuhanzi ku giti cye[hindura | hindura inkomoko]

Active ni itsinda rigizwe n’abahanzi Tizzo[3], Dereck na Olvis[1] baje kwihuriza hamwe mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko buri wese yakoraga umuziki ku giti cye. Bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Bagenzi Bernard watunganyaga amajwi n’amashusho muri icyo gihe.[2]

Urungendo rwa Muzika[hindura | hindura inkomoko]

Itsinda rya Active rikivuka, ryaje risanga andi matsinda yari akomeye arimo nka Dream Boyz, Urban Boyz yari yarigaruriye imitima y’abafana b’umuziki nyarwanda, Active iza ari itsinda rifite byinshi rihuriyeho birimo kuba ari ababyinnyi beza bagiye banyura mu matsinda abyina anyuranye. Ntibyatinze kuri iri tsinda ngo ribashe kugaragaza ubuhanga ndetse ibitangazamakuru byibanda ku myidagaduro bitangira kubashyira mu nkuru nyamukuru cyane cyane ubwo basohoraga indirimbo yabo[4] ‘Udukoryo Twinshi’ itaravuzweho rumwe ku bw’ibyamamare bagiye bagarukaho byatumye bigararurira imbaga nini y’urubyiruko rwakundaga indirimbo zibyinitse ndetse bagakundirwa n’uburyo basusurutsa abantu ku rubyiniro.

Igihe cyarageze itsinda rya Active riza gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya Incredible Records ya Bagenzi Bernard wagize uruhare mu guhuriza hamwe abagize iri tsinda berekeza muri New Level bagamije kwagura ibikorwa byabo.Umunsi ku wundi Active nk’itsinda ni ko ryakuraga ndetse batangira gukorana n’abahanzi banyuranye bo hakurya y’imbibi indirimbo nka Waga waga bakoranye na Vampino, Amafiyeri bakoranye na Barnaba Classic ndetse na Go Mama bakoranye na Mwana FA ziri mu byabafunguriye imiryango mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse gukora indirimbo nziza zibyinitse[5], Ikibatsi cy’urukundo rwa Dereck na Miss Teta Sandra ndetse na Olvis hamwe na Miss Vanessa n’uburyo rwaje kuyonga ni bimwe mu byagiye bifata imitwe y’inkuru nyamukuru z’ibitangazamakuru bikora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda.

Ibyatumye havuka agatotsi hagati yabo[hindura | hindura inkomoko]

Umwaka wa 2018 wasize Dereck, umwe mu bagize iri tsinda afashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y’ishuri akajya kwiga muzika ku Nyundo asize bagenzi be bakoranaga mu itsinda. N’ubwo byari ikintu cyiza haba kuri we ndetse no ku itsinda, bisa nk’ibitarigeze biganirwaho hagati yabo kugira ngo barebere hamwe uko imyigire ye itagira ingaruka ku buzima bw’itsinda. Byaje gusa n’ibyatumye havuka agatotsi hagati yabo, ibihangano byabahuzaga birabura[6] ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko iri tsinda riri mu marembera cyo kimwe n’andi anyuranye yagiye atandukana nyuma yo gucika intege no kutumva ibintu kimwe mu bayagize.

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://inyarwanda.com/inkuru/75150/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-by-itsinda-rya-active-rimwe-75150.html
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/active-iri-mu-kazi-gutandukana-kwacu-byari-ibihuha-dereck
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://justvideolife.com/2021/12/active-again-madamazela.html
  5. https://www.afrocharts.com/artist?id=01b6f1fc53
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)