Abouna (film)

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirango cya Abouna Filimi

Abouna ( Arabic , English: "Our Father") ni filimi yo muri Chad yakinwe muri 2002,iyoborwa na Mahamat Saleh Haroun . Yafatiwe amashusho ahitwa Gaoui na N'Djamena, Tchad.[1]

Umugambi[hindura | hindura inkomoko]

Abahungu babiri (Tahir na Amine) babyutse mugitondo basanga se yataye umuryango wabo[2]. Barumiwe, batangira kwitwara nabi. Mugihe bareba firime, batekereza ko babona se avugana nabo ,bakiba firime kugirango babone izo kureba[3]. Nyina wabo (Achta) amaherezo yihebye maze abohereza ku ishuri rya Koran[4]. Ntibishimye, bateganya guhunga kugeza umuhungu w'imfura akundana n'umukobwa utumva (Khalil)[5].

Gukina no gutanga umusaruro[hindura | hindura inkomoko]

Ahidjo Mahamat Moussa wakinnye Tahir wimyaka 15, yahawe abahungu ngo ahitemo gukina murumuna we Amine. Yahavuye ahitamo Hamza Moctar Aguid wimyaka umunani kuko yumvaga ko Aguid ashobora kuba murumuna we.[6] Nyuma ya buri munsi wo gufata amashusho, film yoherejwe ibirometero 2600 i Paris kugirango itunganyirizwe[7]. Gusa nyuma yo gutegereza iminsi myinshi, iyo ijambo ryagarukaga rivuga ko ntakibazo, gufata amashusho byarakomezaga. [8]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Filime yatsindiye ibihembo bikurikira: [9]

  • 2002 Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Hong Kong : Igihembo cya Firebird - Kuvuga bidasanzwe
  • 2002 Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Kerala: Igihembo cya FIPRESCI hamwe na Crow Pheasant
  • 2003 Iserukiramuco rya Filime na Televiziyo bya Ouagadougou Panafrican : Igihembo cy'imbuto za Baobab, Cinematografi nziza, Igihembo cya INALCO n'igihembo cya UNICEF ku bwana

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.theguardian.com/culture/2002/nov/22/artsfeatures5
  2. https://transmettrelecinema.com/film/abouna-notre-pere/
  3. https://www.intofilm.org/films/3084
  4. https://mountainx.com/movies/reviews/abouna-php/
  5. https://www.reseau-canope.fr/atelier-val-d-oise/cinema/Abouna
  6. https://www.screendaily.com/abouna-our-father/4011522.article
  7. https://www.kviff.com/en/programme/film/3/29-abouna
  8. Abouna by Josh Hillman, BBC Four
  9. Awards, IMDb