Abayizera Marie Grace

Abayizera Marie Grace ni umunyarwandakazi w'umuraperi wavutse ku wa 19 Nzeri 1993. Yavukiye i Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi[1]. Azwi cyane nk’umwe mu bakobwa bazamuye injyana ya Hip Hop mu Rwanda, aho yigaragaje akiri muto binyuze mu ndirimbo ze zatumye izina rye rimenyekana ku rwego rw’igihugu.[2]
Ubuzima bwite[1]
[Hindura | hindura inkomoko]Young Grace ni imfura mu muryango w’abana batatu kandi yakuriye mu muryango w’ababyeyi bombi. Yatangiye muzika rwihishwa, ariko nyuma ababyeyi be baza kumushyigikira bamaze kubona impano ye. Uretse muzika, yakomeje amasomo ye muri Kaminuza. Yavuze ko umuziki wamufashije kwiyishyurira ishuri, kugura imodoka no kwiyubakira ubuzima bwigenga akiri muto.
Umwuga[3]
[Hindura | hindura inkomoko]Abayizera Marie Grace yinjiye mu muziki mu mpera za 2009, akora indirimbo ye ya mbere yise Hip Hop Game, akiri mu mashuri yisumbuye. Iyo ndirimbo yamubereye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika, imukuriza izina n’abafana benshi mu Karere ka Rubavu. nyuma yaho, yatangiye kumenyekanisha umuziki we muri Kigali aho byaje no kumuhira mu mwaka wa 2010, ajya mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards, aho yaje kwegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza ukiri muto "Best Teen Artist". Mu rugendo rwe, yakoze indirimbo nyinshi ndetse ashyira hanze album zitandukanye. Yitabiriye kandi amarushanwa akomeye ya muzika mu Rwanda arimo nka Primus Guma Guma Super Star inshuro zitandukanye, akaba umwe mu bahanzi nyarwanda bayitabiriye inshuro nyinshi ni ukuvuga nko muri 2012, muri 2014, 2015, 2016 na 2018. Mu mwaka wa 2014, yaje ku mwanya wa 9 mu bahanzi 10 bahatanaga. Yahembwe miliyoni imwe y'amanyarwanda. Byamufashije gukomeza kumenyekana no kwagura ibikorwa bye bya muzika. Young Grace ahamya ko umuziki wamufashije kwigenga no kwiteza imbere.[3]
Amashuri y'ize
[Hindura | hindura inkomoko]Uyu mukobwa wurubavu ruto n'i imfura mu muryango wabana batatu ,akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa . afite ababyeyi bombi y'iga muri kaminuza mu mwaka w'akabiri2.[4]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 Young Grace watandukanye n’abasore batanu yavuze ku muzungu umurusha imyaka (…) - Umuryango.rw
- ↑ Knowless na Young Grace basezererwe muri PGGSS 2 - Kigali Today
- 1 2 https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/young-grace/amakuru/article/ku-myaka-21-young-grace-yujuje
- ↑ https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/young-grace/amakuru/article/ku-myaka-21-young-grace-yujuje#:~:text=Kuwa%2019%20Nzeri%201993%20i,ya%20Hip%20Hop%20mu%20Rwanda.