Abdullah Shah

Kubijyanye na Wikipedia

Abdullah Shah (1965 - 20 Mata 2004) yari umwicanyi ruharwa wo ukomoka gihugu cya Afuganisitani wahamwe n'icyaha cyo kwica i Kabul abantu barenga 20, harimo n'umugore we. [1] Iyicwa rye ryemewe ni irya mbere muri Afuganisitani kuva muri Abatalibani kugera mu mpera za 2001. [1]

Shah ubundi yakoraga ku butegetsi bwa Zardad Khan, ndetse aza guhabwa izina ry'imbwa Zardad - wakoraga ku butegetsi bwa Gulbuddin Hekmatyar mu intambara y'abenegihugu muri Afuganisitani (1992–1996) . [1] Shah na Zardad bambuye umugenzi kumuhanda uva Kabul ugana Jalalabad .

Shah yahamijwe bwa mbere mu rukiko rwihariye mu Kwakira muri 2002. Mu rubanza abantu icyenda bamushinje, barimo undi mugore yagerageje kwica amutwitse. Imirambo ya benshi mu bahitanywe na Shah yabonetse mu iriba ryo mu Karere ka Paghman .

Iyicwa ryabereye muri gereza ya Pul-e-Charkhi . Perezida w'agateganyo yari Hamid Karzai yashyize umukono ku cyemezo cy'urupfu. [1] Igihe yicwaga, Shah yarashwe mu mutwe. Mu batangabuhamya bari bahari harimo abahagarariye abapolisi ba Afuganisitani, Ubushinjacyaha Bukuru n’abaganga.

Amnesty International yamaganye iyicwa rivuga ko Afuganisitani yirinze amahame remezo y’uburinganire. Uyu muryango wongeyeho ko bishoboka ko Shah yacecekeshejwe kugira ngo adashobora gutanga ubuhamya ku bayobozi bifatanije na guverinoma. [1] Yavuze ko atahawe umwunganira m'umategeko w'abaregwa, urubanza rwabaye rwihishwa, ukwemera icyaha kwakorewe iyicarubozo kandi umucamanza wa mbere mu rubanza rwe yirukanwa kubera ruswa. [2] Umucamanza wa kabiri yaje kotswa igitutu n'Urukiko rw'Ikirenga gutanga iki gihano .

Reba kandi[hindura | hindura inkomoko]

  • Urutonde rwabicanyi ruharwa ukurikije igihugu
  • Urutonde rwabicanyi ruharwa numubare wabahohotewe .

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 "Former Afghan commander executed". BBC News. 27 April 2004. Retrieved 20 August 2009. Cite error: Invalid <ref> tag; name "BBC" defined multiple times with different content
  2. Dixon, Robyn (2002-11-24). "A Milestone for Afghan Justice -- or Lack of It". Los Angeles Times (in Icyongereza). Kabul. Archived from the original on 2021-10-29. Retrieved 2021-10-11.