Jump to content

Abazimu

Kubijyanye na Wikipedia

Mu myemerere gakondo ya Kinyarwanda, abazimu ni abakurambere babayeho mu muryango Nyarwanda ari ko bakaba barapfuye ni ukuvuga atakiri mu bazima.[1]

Mu madini ya gikirisitu, abazimu ni ijambo rikoreshwa mu gusobanura imyuka mibi igamije inabi ku bazima, iyo basenga birukana abo bazimu.[1] Umuzimu ni igitekerezo kivuga ku mwuka cyangwa ishusho y’umuntu wapfuye, bikekwa ko ashobora kugaruka cyangwa kugaragara mu isi y’abazima. Mu mico n’imigenzo itandukanye ku isi, abantu benshi bemera ko imyuka y’abapfuye ishobora gukomeza kubaho mu bundi buryo butagaragara.

Imyemerere n’Imigenzo

Mu bihugu byinshi no mu mico itandukanye, inkuru z’abazimu zabayeho kuva kera. Bamwe bemera ko umuzimu aba ari umwuka w’umuntu utabonye amahoro, wenda kubera urupfu rutunguranye cyangwa ibibazo yasize adakemuye. Hari n’abemera ko imyuka ishobora kugaruka kurinda cyangwa gutanga ubutumwa ku bantu bakiriho.

Mu muco nyarwanda, hari imyemerere ivuga ku myuka y’abakurambere, aho bamwe bemeraga ko abakurambere bakomeza kugira uruhare mu buzima bw’abariho. Ariko ibyo biterwa n’umuco n’imyemerere y’abantu ku giti cyabo.

Abazimu mu Buvanganzo n’Imyidagaduro

Abazimu bikoreshwa cyane mu nkuru, filimi n’ibitabo. Akenshi bagaragara nk’ikintu giteye ubwoba mu nkuru z’iterabwoba, ariko hari n’aho bagaragazwa nk’umwuka mwiza urinda abantu cyangwa ubayobora. Ibi bituma inkuru z’abazimu zikundwa cyane mu myidagaduro no mu buvanganzo.

Ibisobanuro bya Siyansi

Nubwo hari abantu benshi bemera ko abazimu babaho, siyansi ntiyemeza ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko imyuka y’abapfuye igaruka ku isi y’abazima. Abahanga benshi basobanura ko ibihe abantu babona cyangwa bumva ibintu bidasanzwe bishobora guterwa n’ubwoba, imitekerereze, inzozi cyangwa ibindi bintu by’imitekerereze.

Guterekera Abazimu

[Hindura | hindura inkomoko]

Guterekera ntabwo ari umuhango nkezamana nk'uko benshi babivuga. Guterekera ni umuhango mbonezamubano uhuza abariho n'abakurambere babo batakiriho ari bo "Abazimu".[2]

Guterekera ni ukwibuka Abakurambere b'Intwari babayeho mu muryango nyarwanda. Ni umurimo uhuza, abariho n'Abakurambere babo batakiriho (Abazima n'Abazimu) mu rwego rwo kubibuka. Mu guterekera , hibukwaga Intwari z'Abakurambere gusa, nta bigwari byibukwaga.[2]

Guterekera, ni umurimo wakorwaga kenshi, nk'uko abakirisitu basenga kenshi. Nta muntu washoboraga kumara iminsi myinshi cyangwa ukwezi, adaterekereye.[2]

Amateka y'ijambo Guterekera

[Hindura | hindura inkomoko]

Dukurikije ibikorwa n'imiterere y'umuhango wo guterekera mu mateka y'u Rwanda, usanga ari ijambo ry'impine ryunze amugambo abiri ari yo "Guteka" no "Guterekera". Mu Ikeshamvugo rya Kinyarwanda, guteka bivuze kwicara k'umwami cyangwa undi munyacyubahiro, na ho guterekera bikavuga gushyikiriza imbaga y'abantu bateranye bahuje n'umugambi umwe, ibiribwa n'ibinyobwa ngo basangire.[2]

Impamvu yo Guterekera Abazimu

[Hindura | hindura inkomoko]

Guterekera Abazimu byakorwaga mu buryo bwo kwibuka no kuzirikana intwari z'Abakurambere zo mu muryango uyu n'uyu, byose bigamije guha agaciro Abakurambere bubatse ishyanga iri n'iri no kuzirikana umurage basize mu iyubakagihugu cyabo.[2]

Uburyo bwo Guterekera Abazimu muri iki gihe

[Hindura | hindura inkomoko]

Guterekera bikorwa mu buryo bwo kwita umwana izina ry'umukurambere w'igihangange wabayeho mu muryango uyu n'uyu. Noneho uko bamuhamagara iryo zina, bakaba banibuka uwo mukurambere w'Intwari bakomokaho, bitiriye uwo mwana. Ari nayo mpamvu mu muco w'Abanyarwanda, usanga baziririza kwita izina ridafite ibigwi, kugira ngo umwana baryita ritazamwokama.[2]

Guterekera kandi, bikorwa mu buryo bwo gushyiraho umunsi ngaruka mwaka wo kwibuka nyakwigendera cyangwa izindi ntwari z'igihugu, hagakorwa imigenzo runaka yo kubibuka, abantu bagasangira ari na ko bavuga amateka yabaranze.[2]


Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1 2 [1]Rutangarwamaboko: Umupfumu urimo kugarura Imana y'i Rwanda - BBC
  2. 1 2 3 4 5 6 7 https://igihe.com/umuco/amateka/article/impamvu-twese-duterekera