Abazimu
Mu myemerere gakondo ya Kinyarwanda, Abazimu ni abakurambere b'Intwari babayeho mu muryango Nyarwanda ari ko bakaba baravuye mu bazima.[1]
Mu madini ya gikirisitu, abazimu ni ijambo rikoreshwa mu gusobanura imyuka mibi igamije inabi ku bazima, iyo basenga birukana abo bazimu.[1]
Guterekera Abazimu
[Hindura | hindura inkomoko]Guterekera ntabwo ari umuhango nkezamana nk'uko benshi babivuga. Guterekera ni umuhango mbonezamubano uhuza abariho n'abakurambere babo batakiriho ari bo "Abazimu".[2]
Guterekera ni ukwibuka Abakurambere b'Intwari babayeho mu muryango nyarwanda. Ni umurimo uhuza, abariho n'Abakurambere babo batakiriho (Abazima n'Abazimu) mu rwego rwo kubibuka. Mu guterekera , hibukwaga Intwari z'Abakurambere gusa, nta bigwari byibukwaga.[2]
Guterekera, ni umurimo wakorwaga kenshi, nk'uko abakirisitu basenga kenshi. Nta muntu washoboraga kumara iminsi myinshi cyangwa ukwezi, adaterekereye.[2]
Amateka y'ijambo Guterekera
[Hindura | hindura inkomoko]Dukurikije ibikorwa n'imiterere y'umuhango wo guterekera mu mateka y'u Rwanda, usanga ari ijambo ry'impine ryunze amuga abiri ari yo "Guteka" no "Guterekera". Mu Ikeshamvugo rya Kinyarwanda, guteka bivuze kwicara k'umwami cyangwa undi munyacyubahiro, na ho guterekera bikavuga gushyikiriza imbaga y'abantu bateranye bahuje n'umugambi umwe, ibiribwa n'ibinyobwa ngo basangire.[2]
Impamvu yo Guterekera Abazimu
[Hindura | hindura inkomoko]Guterekera Abazimu byakorwaga mu buryo bwo kwibuka no kuzirikana intwari z'Abakurambere zo mu muryango uyu n'uyu, byose bigamije guha agaciro Abakurambere bubatse ishyanga iri n'iri no kuzirikana umurage basize mu iyubakagihugu cyabo.[2]
Uburyo bwo Guterekera Abazimu muri iki gihe
[Hindura | hindura inkomoko]Guterekera bikorwa mu buryo bwo kwita umwana izina ry'umukurambere w'iguhangange wabayeho mu muryango uyu n'uyu. Noneho uko bamuhamagara iryo zina, bakaba banibuka uwo mukurambere w'Intwari bakomokaho, bitiriye uwo mwana. Ari nayo mpamvu mu muco w'Abanyarwanda, usanga baziririza kwita izina ridafite ibigwi, kugira ngo umwana baruta ritazamwokama.[2]
Guterekera kandi, bikorwa mu buryo bwo gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka nyakwigendera cyangwa izindi ntwari z'igihugu, hagakorwa imigenzo runaka yo kubibuka, abantu bagasangira ari na ko bavuga amateka yabaranze.[2]