Abayisenga Marie Grace

Abayisenga marie grace
Young Grace, amazina ye bwite ni Abayisenga Marie Grace, ni umuraperikazi w’Umunyarwandakazi wavutse ku wa 19 Nzeri 1993 i Rubavu (icyahoze ari Gisenyi). Azwi cyane nk’umwe mu bakobwa bazamuye injyana ya Hip Hop mu Rwanda, aho yigaragaje akiri muto binyuze mu ndirimbo ze zatumye izina rye rimenyekana ku rwego rw’igihugu.[1]
Ubuzima bwite
[Hindura | hindura inkomoko]Young Grace ni imfura mu muryango w’abana batatu kandi yakuriye mu muryango w’ababyeyi bombi. Yatangiye muzika rwihishwa, ariko nyuma ababyeyi be baza kumushyigikira bamaze kubona impano ye. Uretse muzika, yakomeje amasomo ye muri Kaminuza. Yavuze ko umuziki wamufashije kwiyishyurira ishuri, kugura imodoka no kwiyubakira ubuzima bwigenga akiri muto.
Umwuga
[Hindura | hindura inkomoko]Young Grace yinjiye mu muziki mu mpera za 2009 akora indirimbo ye ya mbere yise Hip Hop Game akiri mu mashuri yisumbuye. Iyo ndirimbo yamubereye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika, imwinjiriza izina n’abafana benshi. Mu rugendo rwe, yakoze indirimbo nyinshi ndetse ashyira hanze album zitandukanye. Yitabiriye kandi amarushanwa akomeye ya muzika mu Rwanda arimo nka Primus Guma Guma Super Star, byamufashije gukomeza kumenyekana no kwagura ibikorwa bye bya muzika. Young Grace ahamya ko umuziki wamufashije kwigenga no kwiteza imbere.[2]