Abaturage bari gusogongera ku nyungu z’ibiti byatewe bivangwa n’imyaka

Kubijyanye na Wikipedia

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu mirima yabo byabafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi kuko isuri itagitembana ubutaka bwabo.

Babitangaje kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2022, ubwo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti.

Uyu murenge uri mu mirenge ikora ku ruhererekane rw’imisozi miremire igize isunzu rya Congo-Nil. Ni igice cyakundaga kwibasirwa n’inkangu igatwara imyaka y’abaturage idasize n’ubuzima bwabo.

Mu myaka 8 ishize, mu kagari ka Ngoma ni hamwe mu haciwe amaterasi y’indinganire aterwaho ibiti bivangwa n’imyaka. Kuri ubu ibi biti byatangiye kubaha umusaruro.

Mukandutiye Jacqueline, ni umwe mu baturage bafite ubuso bwateweho ibiti bivangwa n’imyaka. Yavuze ko kuva yatera ibi biti mu murima we utongeye gutwarwa n’isuri ndetse ko n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye.

Ati “Mbere twahingaga imyaka inkangu yaza ugasanga imisozi yakushumutse, ariko ubu dusigaye duhinga tukeza kuko itaka ritakiva aho riri. Mbere twakerezaga ko ibiti nibikura bizakurura inyoni zikatwonera, ariko uko twabitekerezaga ntabwo ariko twabisanze. Uyu munsi ahantu nakuraga mironko 20 z’ibishyimbo mpakura mironko 40 kubera ko ifumbire nshyiramo isuri itayitwara”.

Mukabaziga Béatrice wo mu mudugudu wa Gishohwa yavuze ko akamaro ibiti byatewe mbere bimufitiye ariko katumye yitabira umuganda wo gutera ibiti.

Ati “Amababi ahunguka kuri ibi biti ndayatwara akaba icyarire cy’amatungo. Iyo ntemye amashami yabyo, ashingirira ibishyimbo, ikindi ni uko aho iki giti kiri umusaruro waho ugumya kwiyongera kuko kitangiza ubutaka”.

Ndayambaje Evariste yavuze ibi biti byatewe mbere bibafitiye akamaro cyane kuko iyo babibajishije bakuramo amafaranga, kandi aho biteye ntacyo byangije.

Ati “Igiti aho ugiteye ntibakiba, ntujya kukirinda ngo barakiragira, ikindi ntucyahirira, kandi hasi yacyo ukanahahinga, kandi wazagisarura ukanagurisha ukabona amafaranga abana bakabaho neza. Igiti kimwe iyo ukigurishije ababaza imbaho baguha ibihumbi 15Frw”.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23 Akarere ka Rutsiro kihaye intego yo gutera ibiti 548 168 bivangwa n’imyaka, ibimaze guterwa ni ibihumbi 430.

Igikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka akarere kabifatanya n’abafatanyabikorwa barimo One Acre Fund-Tubura, yageneye abaturage ba Nyabirasi ibiti ibihumbi 15.

Suzan Asiimwe umukozi wa One Acre Fund- Tubura, yavuze ko uyu mwaka bateganyije guha abahinzi ibiti bivangwa n’imyaka birenga miliyoni 20 mu turere twose bakoreramo.

Mu karere ka Rutsiro ibiti bivangwa n’imyaka bimaze guterwa kuri hegitari 15 770 z’ubutaka buhingwa. Amabwiriza avuga ko hegitari imwe y’ubutaka buhingwa iterwaho ibiti 240 bivangwa n’imyaka. Ibi bivuze ko mu karere ka Rutsiro hamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka birenze miliyoni eshatu.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibimera/article/rutsiro-abaturage-bari-gusogongera-ku-nyungu-z-ibiti-byatewe-bivangwa-n-imyaka