Jump to content

Abaturage bari gusogongera ku nyungu z’ibiti byatewe bivangwa n’imyaka

Kubijyanye na Wikipedia

Ibiti bivangwa n'imyaka ni uburyo bwo guhinga buhuza ibiti n’imyaka mu murima umwe, bigamije kurinda ubutaka isuri no kongera umusaruro. Mu Rwanda, iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu turere twinshi, harimo n’Akarere ka Rutsiro.

Amateka n’ishyirwa mu bikorwa

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu myaka ishize, Akarere ka Rutsiro kakunze kwibasirwa n’inkangu n’isuri kubera imiterere y’imisozi miremire igize isunzu rya Congo-Nil. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, mu kagari ka Ngoma hatangiye gukorwa amaterasi y’indinganire aterwaho ibiti bivangwa n’imyaka. Ibi bikorwa byatangiye mu myaka irenga umunani ishize, kandi ubu byatangiye gutanga umusaruro.