Abaturage barasaba Leta kubafasha guhangana n'imiswa
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko imiswa ari kimwe mu bituma hatarangwa ibiti byinshi, bagaragaza ko imwe mu miti iri ku isoko ntacyo iyikoraho ahubwo ikomeza kurya ibiti baba bateye ku bwinshi.
Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage Steffi Lemke, yasuye aka karere nka kamwe mu tubarizwamo imishinga iki gihugu giteramo inkunga Leta y’u Rwanda, igashyirwa mu bikorwa na AREECA.
Ingorane
[hindura | hindura inkomoko]Akarere ka Kirehe kuri ubu gafite amashyamba angana na 17% Leta ikunze kujyanayo gahunda nyinshi zijyanye no gutera ibiti kugira ngo bifashe aka karere kuko byagaragaye ko nta biti byinshi bihari.
Bamwe mu baturage bishimira izi gahunda zigamije kongera ibiti muri aka Karere ariko bakagaragaza ko umuswa uri mu bibazengereje cyane.
Munyabuhoro Noel utuye mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari, yavuze ko kimwe mu bituma aka karere katarangwamo ibiti byinshi ndetse n’ibiterwa ngo impamvu bidakura harimo izuba ryinshi rikunze kuhava ndetse n’imiswa ikunze kubirya bikiri bito.
Nkuranga Faustin wari wateye ibiti mu gice cya hegitari we yasabye Leta guha umwihariko ikibazo cy’umuswa bagashakirwa umuti ngo kuko ari ikibazo gikomeje gutuma i Kirehe hatabarizwa amashyamba.
Ingamba
[hindura | hindura inkomoko]Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko kuri ubu bahinduye umuvuno mu gutera ibiti kuko kuri ubu ibyo bari gutera ari ubwoko bukunze guhangana n’imiswa ndetse bikanashobora gukura vuba.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Nshimiyimana Spridio yavuze ko umuswa ari kimwe mu byonnyi bafite mu mashyamba yo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu gice cy’Amayaga.
Yavuze ko iki kibazo gishobora gukemurwa no gutera ibiti byihanganira cyane imiswa birimo ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi bitandukanye, asaba abaturage kujya basenya imigina kugeza bakuyemo umwami.
Uyu muyobozi yavuze ko indi nama yagira abaturage ari ugukoresha imiti gakondo irimo nk’urusenda, ivu mu kwirukana imiswa, yavuze ko bari kongera imbaraga mu gukoresha ubu buryo bwa gakondo ngo kuko hari ubushobora gukora bugafasha abaturage batarindiriye kugura imiti ibatwara amafaranga menshi.