Abaturage Ubuzima n’Imiturire

Kubijyanye na Wikipedia
Abaturage

ABATUYE U RWANDA[hindura | hindura inkomoko]

imiturire

Hakurikijwe ijanisha ry’ubwiyongere bwa 2,9 ku ijana buri mwaka, abaturage b’u Rwanda ubu babarirwa muri miliyoni 9,2 (2006) harimo abatuye mu mijyi bagera kuri 17 ku ijana. Biteganyijwe ko abaturage biyongera kugeza hafi kuri miliyoni 16 mu 2020 keretse nihashyirwa ingufu mu iringanizwa ry’imbyaro, mu burezi no mu ngamba z’ubukangurambaga (ROR 2000). U Rwanda ni igihugu gituwe n’abaturage benshi ku buso kurusha ibindi muri Afurika, kikaba gifite hafi abaturage 397 ku kilometero kare. Guverinoma irifuza ko ibi byazagabanukaho 2,2 ku ijana ahagana mu mwaka w’i 2012.[1][2]

IMICUNGIRE Y'ABATURAGE[hindura | hindura inkomoko]

  • Ubwiyongere bw’imicucike y’abaturage mu ngaruka yabwo bwasabye imbaraga nyinshi cyane ibidukikije by’umwimerere bityo butuma abashobora gukora bimukira hirya no hino mu byaro, ndetse hakaba n’abavuye mu cyaro baza mu mujyi.
  • Kubera y’uko ibitunze hafi 90% by’abaturage bishingiye ku butaka byanze bikunze, ubwiyongere bw’abaturage ni imwe mu nkomoko y’izamuka mu gukenera umutungo kamere.
  • Kubera y’uko ibitunze hafi 90% by’abaturage bishingiye ku butaka byanze bikunze, ubwiyongere bw’abaturage ni imwe mu nkomoko y’izamuka mu gukenera umutungo kamere.[1][2]
Ibikorwa remezo mu Rwanda

IBIKORWA REMEZO[hindura | hindura inkomoko]

Indengo rusange y’imiryango ni abantu 4,6 naho icyaro n’umujyi bitandukanye mu kigero cya 4,5:4,8. Hakurikijwe Icyerekezo 2020, iterambere ry’imiturire mu mujyi rizatunganywa, bityo iterambere rizagendera ku bwisuganye bw’ibikorwa remezo n’ubwa za serivisi ziboneka mu mijyi (ROR 2000). Ubushakashatsi ku miturire hakurikijwe ahantu bibanze gutura bwerekana ko ubucucike bw’abaturage buri hejuru kurushaho mu mijyi cyangwa mu masanteri (centre) y’ubucuruzi n’ay’ibikorwa remezo by’abaturage.[3][4][5][6]

VISION 2020[hindura | hindura inkomoko]

Mu w’i 2003, igihe hashyizwe ahagaragara inyandiko ya Viziyo 2020, abaturage bo mu mujyi bakekwaga kuba ari 10 ku ijana ; ibarurisha mibare riherutse ryakozwe n’Ishuri Rikuru ry’Igihugu ry’Ibarurishamibare rirasanga byari hafi 17 ku ijana mu 2007 (NISR 2007). - Ntibigaragara niba ubwiyongere mu mijyi bushingiye ku ngamba z’iterambere mu bukungu cyangwa ku baturage bava mu cyaro bagana mu mijyi. Byombi bifite ingaruka yihariye ku bidukikije. - Izamuka ry’imiturire mu mijyi bitewe no gushakisha iterambere mu bukungu ritanga inyungu z’inyongera ziyongera ku bihasanzwe kandi rigabanya imbaraga nyinshi cyane zisabwa ibidukikije.Izamuka ry’imiturire mu mijyi bitewe no gushakisha iterambere mu bukungu ritanga inyungu z’inyongera ziyongera ku bihasanzwe kandi rigabanya imbaraga nyinshi cyane zisabwa ibidukikije.[1][2][6]

ICYARO

ICYARO MU MUJYI[hindura | hindura inkomoko]

UMUJYI WA KIGALI

Kwimuka kw’abaturage bava mu cyaro bajya mu mijyi bishobora gutanga uburyo wasanga ibyiza bike cyane bisangirwa n’abaturage benshi. Abaturiye umujyi ku bwinshi batuma ubusanzwe habaho kwiyongera kw’imikoreshereze y’ibintu, agatsiko kanini k’imyanda n’imyuka ihumanya. Impamvu nkuru zo kwimuka bava mu cyaro bajya mu mujyi ni ugushaka uburyo bwo kubona ku buryo byoroshye za serivisi, ibikorwa remezo, imyidagaduro n’akazi. Kugira ngo hakumirwe iyimuka ry’abava mu cyaro bajya mu mujyi, Guverinoma yitabaje ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kwegereza abaturage za serivisi, ibikorwaremezo n’imyidagaduro. Hari amasanteri agizwe n’imijyi agera kuri 18 mu Rwanda.[7][8]

POLITIKE Y'IBIDUKIKIJE[hindura | hindura inkomoko]

  • Mu 1996, Guverinoma yashyizeho politike y’igihugu y’imiturire. Iyo politike yaje kumenyekana ku izina ry’Imidugudu.
  • Impamvu yo gushyiraho Imidugudu ni ukugirango imiturire ishyirwe mu matsinda, bityo hakemurwa ikibazo cyo kubura ubutaka kimwe n’icyo gucunga neza ibidukikije.
  • Imitunganyirize y’ibidukikije ni ikintu cy’ibanze gifasha ubuzima, uburumbuke n’imibereho myiza y’abantu, cyane cyane abaturiye imijyi. Iboneka mu Cyerekezo 2020 nk’ikintu cy’ibanze kigize ishingiro ry’ubuzima n’iry’iterambere ry’abaturage.
  • Gahunda na none ibona kurinda ibidukikijeale no gucunga neza kurushaho imiturire nk’igikorwa cy’ibanze kigamije gushyigikira iterambere ry’icyaro n’iry’umujyi.[9][10][11]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/dore-uko-abatuye-u-rwanda-bazaba-bangana-muri-2022
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hejuru-ya-70-by-abanyarwanda-bazaba-batuye-mu-mijyi-muri-2050
  3. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibikorwaremezo/
  4. https://mobile.igihe.com/politiki/amakuru/article/amb-gatete-asize-he-minisiteri-y-ibikorwaremezo
  5. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ingufu-mu-iyubakwa-ry-ibikorwaremezo-muri-afurika
  6. 6.0 6.1 https://www.rba.co.rw/post/Kugira-ibikorwaremezo-biteye-imbere-byagabanya-ikiguzi-kigenda-mu-bikorwa-byubucuruzi-muri-Afurika-Perezida-Kagame
  7. https://igihe.com/amafoto-1922/article/imiterere-ya-kimironko-kamwe-mu-duce-twihagazeho-mu-mujyi-wa-kigali-amafoto
  8. https://igihe.com/amafoto-1922/article/imiterere-ya-kimironko-kamwe-mu-duce-twihagazeho-mu-mujyi-wa-kigali-amafoto
  9. https://igihe.com/ibidukikije/
  10. https://umuseke.rw/2023/01/akademiya-izajya-ifasha-u-rwanda-mu-bikorwa-bya-politiki-yo-kurengera-ibidukikije/
  11. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-ibidukikije-dr-mujawamaliya-yihanangirije-minisitiri-w-uburezi