Abashoramari bashishikarijwe kuyishora mu gusazura amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia
Gusazura amashyamba

Ba rwiyemezamirimo barakangurirwa gushora imari mu gikorwa cyo gusazura amashyamba, hagamijwe kuyongerera agaciro ndetse no kugira uruhare mu gukomeza kubungabunga ibidukikije, no kwirinda ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Abikorera barakangurirwa gushora imari muri iki gikorwa, mu gihe 30% by’amashyamba yo mu Rwanda ari aya Leta, kandi akaba adafite abayitaho ngo atange umusaruro mwiza.

Mu mashyamba ari mu gihugu, 70% by’ayo ni ay’abaturage, ariko nayo haracyagaragara afashwe nabi cyane, kuko hari abayasarura inshuro nyinshi batayasazura.

Umukozi w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) mu Mushinga Green Gicumbi, Rurangwa Felix, ushinzwe igice cyo kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no kugabanya ibicanwa biyakomokaho, avuga ko Leta iri kwegurira amashyamba ba rwiyemezamirimo kugira ngo yitabweho biruseho.

Ati ‘‘Ubu amashyamba ya Leta arimo aregurirwa abikorera ku giti cyabo.’’

Rurangwa avuga ko bitewe n’uko amashyamba ya Leta adafite umuntu uyitaho kandi akangizwa, ari yo mpamvu Leta yahisemo kuyegurira abashoramari kugira ngo bayiteho ndetse bayabyaze umusaruro.

Nsekuye Elysé, umuturage wo mu Kagari ka Mabare, mu Murenge wa Rukomo wo mu Karere ka Gicumbi, wasazuriwe ishyamba binyuze mu Mushinga Green Gicumbi, avuga ko afite icyizere cy’uko ishyamba rye rizamuha umusaruro kuruta mbere.

Ati ‘‘Turebye ku bwiza bifite (ibiti), tuzagira umusaruro kuruta uko mbere twawubonaga.’’

Undi muturage wo muri ako gace wasazuriwe ishyamba, Mukakaboyi Emilienne, avuga ko mbere bagitema ibiti uko biboneye ubuzima bwari bworoshye, ariko bagakuramo amafaranga make.

Ati ‘‘Bwari bworoshye ariko tukabona make. Ntabwo twabonaga umusaruro mwiza nk’uwitezwe ubu’’.

Zimwe mu mpamvu zituma Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kwita ku mashyamba, ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije no kwirinda ingaruka mbi zituruka ku mihindagurikire y’ibihe, ariko hakabamo n’impamvu yo kuyabyaza umusaruro ku kigero gikwiriye.

Impamvu yo kuyabyaza umusaruro ni uko kugeza ubu u Rwanda rugitumiza mu mahanga ibiti byo gukoramo amapoto ndetse n’imbaho, mu gihe narwo ruramutse rwitaye ku mashyamba yarwo ibiti bigakura neza ndetse ntibitemwe mbere y’igihe, rwakoresha ibyarwo.

Ibiti byatewe neza bigakurikiranwa uko bikwiriye, bishobora gusarurwa hagati y’imyaka irindwi n’icyenda.

Ni mu gihe igiti cyeze neza ku buryo gishobora gukorwamo ipoto, kigurwa amadolari 100, ni asaga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Inyigo yakozwe n’Umushinga Green Gicumbi, igaragaza ko ishyamba iyo risazuwe, nibura hegitari imwe isarurwaho hagati y’amasiteri 200 na 300, mu gihe ishyamba rishaje risarurwaho amasiteri hagati ya 20 na 30.

Umushinga Green Gicumbi umaze gufasha abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bo mu Mirenge ukoreramo, gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 1107.

Abatuye mu Mirenge uyu mushinga ukoreramo bakaba bafite ubutaka bwegeranye buteyeho amashyamba ashaje, nabo bakangurirwa kwibumbira hamwe kugira ngo uyu mushinga ubafashe gushaka abashoramari babafasha gusazura amashyamba yabo.

amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/abashoramari-bashishikarijwe-kuyishora-mu-gusazura-amashyamba