Abanyeshuri baturiye Pariki ya Nyungwe bari gutozwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
Nyuma yo kubona ko mu myaka yashize hari abana bataga amashuri bakajyana n’ababyeyi babo guhiga inyamaswa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri ubu abanyeshuri bari mu biruhuko bari kwigishwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwirinda ibikorwa by’ubuhigi n’ubushimusi.
Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Biodiversity Conservation Organisation (BIOCOOR) wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, hagamijwe gutoza abakiri bato kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo bakurane uwo muco.
Intego
[hindura | hindura inkomoko]Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR, Dr Ange Imanishimwe, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda yatangiye muri 2018 hahugurwa bana bagera kuri 70 bari kumwe n’ababyeyi babo, muri 2019 harebwamo 16 barushije abandi bongera guhugurwa ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Icyo twemera muri BIOCOOR ni uko ahazaza h’igihugu n’ahazaza ha Afurika n’Isi ari uko tugomba gushora imbaraga nyinshi mu bakiri bato kugira ngo bazabashe guhangana n’ibibazo bizaza mu minsi iri imbere. Niyo mpamvu twiyemeje kujya duhugura abana bato bari mu mashuri kugira ngo bagere ku rwego rwo kumenya kubungabunga ibinyabuzima, cyane ko bamwe muri bo ababyeyi babo bahoze ari abahigi muri Nyungwe.”
Yavuze ko bifuza ko abo bana baba umusemburo w’impinduka, ibikorwa byo kwangiza Nyungwe bigacika burundu.
Dr Imanishimwe avuga ko bafite intego yo gutoza abana bato kugira ngo bakurane umuco wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzma ku buryo nibaba abayobozi mu nzego zifata ibyemezo bazabikomeza kurushaho.