Jump to content

Abanyeshuri baturiye Pariki ya Nyungwe bari gutozwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Kubijyanye na Wikipedia
Nyungwe Forest banner
NYUNGWE Pariki
Abanyeshuri ba Nyungwe CDSS

ariki y'igihugu ya Nyungwe ni icyanya cy'urusobe rw'ibinyabuzima ( amashyamba,inyamaswa nto n'inini) Nyungwe iherereye mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru,Nyamagabe,Rusizi na Karongi.

Nyuma yo kubona ko mu myaka yashize hari abana batanjyaga ku mashuri ahubwo bakajyana n’ababyeyi babo guhiga inyamaswa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe,Ubuyobozi bwa pariki ya Nyungwe bwahisemo kujya baha abana baturiye iri shyamba amahugurwa yo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ruboneka muri iyi pariki hirindwa ba Rushimusi.

Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Biodiversity Conservation Organisation (BIOCOOR) wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, hagamijwe gutoza abakiri bato kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo bakurane uwo muco.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR, Dr Ange Imanishimwe, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda yatangiye muri 2018 hahugurwa abana bagera kuri 70 bari kumwe n’ababyeyi babo, muri 2019 harebwamo 16 barushije abandi bongera guhugurwa ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga muri nyungwe

Ati “Icyo twemera muri BIOCOOR ni uko ahazaza h’igihugu n’ahazaza ha Afurika n’Isi ari uko tugomba gushora imbaraga nyinshi mu bakiri bato kugira ngo bazabashe guhangana n’ibibazo bizaza mu minsi iri imbere. Niyo mpamvu twiyemeje kujya duhugura abana bato bari mu mashuri kugira ngo bagere ku rwego rwo kumenya kubungabunga ibinyabuzima, cyane ko bamwe muri bo ababyeyi babo bahoze ari abahigi muri Nyungwe.”Yavuze ko bifuza ko abo bana baba umusemburo w’impinduka nziza, ibikorwa byo kwangiza Nyungwe bigacika burundu.


Dr Imanishimwe avuga ko bafite intego yo gutoza abana bato kugira ngo bakurane umuco wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzma ku buryo nibaba abayobozi mu nzego zifata ibyemezo bazabikomeza kurushaho.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/abanyeshuri-baturiye-pariki-ya-nyungwe-bari-gutozwa-kubungabunga-urusobe-rw