Abana babana n'ubumuga

Kubijyanye na Wikipedia

Imibare igaragaza ko abana ibihumbi mirongo itandatu na bibiri(62,000) bari hagati y'imayaka cumi numunani na zero y'amavuko m'u Rwanda ari bo babana nubumuga.[1]

Mu bana bafite ubumuga bari hagati y'imyaka itandatu(6) na cumi nirindwi(17) , abagera kuri 65% ni bo babasha kwiga ugereranyije na 81% badafite ubumuga.[2]

Uko bafashwa[hindura | hindura inkomoko]

Uruhare rwa Leta

Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga (NCPD) ifite mu nshingano zayo gukangurira ababyeyi kudatererana abana bavukanye ubumuga cyangwa se bamugaye bakuze. Ifite inshingano kandi yo gukangurira ababyeyi b'aba bana guhindura imyumvire kuko hari abumva batabaha urukundo nk’aho ari bo ba nyirabayazana bw’ ibibazo bafite by’ ubumuga.

Uruhare rw'Imiryango Itari iya Leta

Iyi miryango yashyizeho amashuri atanga amasomo yihariye ajyanye no gufasha abafite ubumuga ndetse mu gihugu hose kuri ubu akaba yitabirwa n'abanyeshuri 3702 biga muri ayo mashuri babifatanyijwemo n'abafatanyabikorwa b'iyi miryango.

Uruhare rw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Umwana

Intego nyamukuru y’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe iterambere ry’ abana (NCD/Rwanda) ni ugukurikiraa ishyirwa mubiorwa ya politike irengera abana bafite ubumuga mu gihugu hose.

Zimwe munshingano zikomeye za NCD/Rwanda ni ukubavuza, kubagaburira indyo yuzuye ndetse mbonezamikurire, guhugura abayobozi bibanze ku burengenzira bw’abana bafite ubumuga, kwigisha abantu banyuranye kutabaha akato ndetse no kububakira amazu.[3]

Indanganturo

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-n-imiryango-itayegamiyeho-barasabwa-kurushaho-kwita-ku-bana-bafite-ubumuga
  2. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-35-by-abana-bafite-ubumuga-mu-rwanda-ntibakandagira-mu-ishuri
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-n-imiryango-itayegamiyeho-barasabwa-kurushaho-kwita-ku-bana-bafite-ubumuga