Abakurambere
Interuro
[hindura | hindura inkomoko]uva umuntu akiremwa, lmana yubatse urugo rw’abantu babili. lmana yaremye umuntu imwishushanyije. lmana irema umugabo n’umugore. Intagiriro 1.27: Imana ibaha umugisha· maze irababwira iti: Nimukure
mwororoke». Gen.1. 28. Kuva icyo gihe, abantu bashaka abandi, barororo ka, bakwira mu nsi hose.
Uwo murage w’lmana, uwo mugisha w’lmana, wakwiliye mu bantu kw’isi hase.
Amoko yose y’abantu, barashyingirana, barabana, abagabo n’abagore.
Buli bwoko bw’aba· ntu, batuye kw’isi,
bafite imihango yo kubaka, yo gushyingirana, bafite amategeko
bahimbye yerekana lgihugu iki n’iki. ·
Mu Rwanda rwacu, natwe dufite imihango myiza,
abakurambere bacu bahimbye, bahanze ubwabo, barayubahiliza, kuva kera.
Nicyo cyatumye, njya kubaza, i yo mihango yacu, iyo migilire y’abasekuruza bacu twese.
Nabajije benshi, nasiganu je benshi mu Rwanda,
kugira ngo menye Ubukwe bwacu mu Rwanda.
Nasanze Abanyarwanda, abakurambere bacu, bo mu moka yose, bo mu turere
twose tw’u Rwanda, bafite amategeko bihi mbiye ubwabo, abanyamahanga
batarabazanira iby’ubukwe bwabo.
Ayo mategeko ngenga-bukwe, bayahuliyeho bose.
lngingo z’ingenzi barazisangiye bose, ntibanyuranya, basa n’ababyawe n’umubyeyi umwe, wabasigiye
lki gitabo gihiniyemo ingingo ngenga ·bukwe abanyarwanda bose bahuliyeho.
lzo ngingo ni izi :
- Kuranga umugeni cyangwa kurangira umuhungu.
- Gusaba umugeni cyangwa gusabira umuhungu.
- lnkwano batangaga hirya no hino mu Rwanda.
- Gutebutsa umugeni
- Kwitegura ubukwe. Guherekeza umugeni.
- Kwakira umugeni kwa sebukwe.
- Kurongora: Umwishywa, imbazi cyangwa igikangaga.
- Kwakira umwishywa: Ababyeyi n’abageni.
- Imisango: Ubutumwa bahawe, barabusohoza, bagiyegutaha.
Abantu bambwiye ibyanditse mul’iki gitabo, i
byavuzwe mul’iki gitabo, byavu ye kuli enketi twashoboye gukora mu turere twose two mu Rwanda.
Twabajije muli perefegitura zose, dufata komine ebyili cyangwa eshatu.[1]