Abagore basabwe kuba ku isonga mu kwita ku bidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Abagore basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n’abandi.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije mu bihugu bikora ku cyogogo cya Nil.

Abitabiriye iyo Nteko rusange, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bihagarara, nyamara ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu igize NBDF, yavuze ko by’umwihariko, abagore badakwiriye guheranwa n’ibibazo byatewe na Covid-19, ngo birengagize uruhare rwabo mu kubungabinga ibidukikije.


Safari Emmanuel wari uhagarariye umuryango CLADHO, yavuze ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze gukora ibikorwa byangiza ibidukikije nko gufata nabi amazi cyangwa kuyakoresha nabi, gukoresha amashashi yangiza ibidukikije n’ibindi.

NBDF igizwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n’ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/abagore-basabwe-kuba-ku-isonga-mu-kwita-ku-bidukikije-kuko-ingaruka-zabyo-aribo?var_ajax_redir=1