Abagesera

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bagiraga amoko 19 bakomora ku bakurambere, akaba amoko akomoka ku muryango mugari w’abantu.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Buri bwoko bwagiraga icyo bumariye ubundi kandi bukubahirizwa, kimwe n’inyamanswa yabaga iburanga. Uyu munsi Kigali Today irahera ku gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’abagesera, nk’ubwoko bwabaga bushinzwe gutanga no kwereza ikibanza kugira ngo cyubakwe.

Modeste Nsanzabaganwa[hindura | hindura inkomoko]

Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ashimangira ko buri bwoko bwagiraga umuryango mugari, kandi buri muryango ukagira akamaro kawo.

Agira ati “Hari imiryango imwe n’imwe yashingwaga ibikorwa ibi n’ibi by’ibwami cyangwa byo mu buzima busanzwe”.

Muganga Rutangarwamaboko[hindura | hindura inkomoko]

Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, yagerageje gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’Abagesera n’inyamanza nk’inyamanswa iburanga.

Ati “Abagesera ni bo batangaga ibibanza, n’iyo utabonaga Umugesera ngo aguhe ikibanza, ngo akikwereze, wahamagaraga umwana we akaza akanyara aho ugiye kubaka, noneho kikabona kigahumanurwa kandi kigakingirwa ikibi, ukazaremya. Ubwo rero urumva ko Abagesera bari bakomeye mu muco nyarwanda.”

Akomeza agira ati “Kirazira kwica inyamanza kuko ari ikirangabwoko cy’Abagesera. Iyo wishe inyamanza urayifata ukayishyingura ahantu mu buvumo cyangwa mu rutare, hatagera imvura. Kikaba ari ikimenyetso cy’uko wifatanyije na yo mu kababaro kayo”.

Hari andi makuru avuga ko iyo umugabo yabaga amaze gusiza ikibanza yifuza kubakamo inzu, yagombaga gutegereza ko inyoni ziza gutoragura udusimba muri icyo kibanza. Muri izo nyoni hagombaga kubamo inyamanza. Iyo haburagamo inyamanza, uwo muntu ngo yajyaga guhamagara umuntu wo mu bwoko bw’Abagesera, agashinga imiganda y’umuhango muri icyo kibanza. Hanyuma rero nyiri ikibanza akaza kuyirandura, akabona gushinga imiganda nyakuri, agatangira kubaka inzu ye.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Urubuga wikirwanda.org rugaragaza ko mu Rwanda rwa kera amoko yabagaho yari amoko y’Umuryango mugari w’abantu aba n’aba. Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, amoko y’Abanyarwanda yari 18. Ariko yakagombye kuba ari 19, usibye ubwoko bumwe bwazimye burundu ari bwo bw’Abahondogo bari batuye mu gihugu cy’u Bugesera.

Ibyo bikaba byarabaye ku Ngoma y’Umwami w’u Rwanda Mibambwe II Mutabazi Sentabyo wateye Nsoro IV Nyamugeta Umwami w’u Bugesera hagapfa Abahondogo benshi, n’abasigaye biyitirira ubundi bwoko, kugira ngo bakize amagara yabo. Ibyo bikaba byarabaye ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746.

Hari abajya bitiranya ubwoko bw’Abagesera, n’Abanyabugesera (abatuye cyangwa bakomoka mu gace ka Bugesera), bakumva ko utuye cyangwa ukomoka mu Bugesera wese ari umugesera, kandi si ko bimeze kuko Abagesera ni ubwoko ukwabwo, bugizwe n’Abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Rwanda.

Ababihuza rero n’insigamigani igira iti “Kugenda nk’Abagesera.” Ntaho bihuriye kuko uvugwa ko yagiye nk’Abagesera, bamuvuga kuko yakomokaga mu gihugu cy’u Bugesera ariko ntaho berekana ko yari uwo mu bwoko bw’Abagesera.

Urubuga wikirwanda.org rusobanura ko “Kugenda nk’Abagesera.” babivuga iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye. Ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’Abagesera.

Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.”

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/menya-abagesera-ubwoko-bwatangaga-bukanereza-ikibanza-kugira-ngo-cyubakwe