Abagabo bapfa cyane kurusha Abagore

Kubijyanye na Wikipedia
Igishushanyo cyerekana impuzandengo y'abagabo n'abagore bicwa, ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya IHME n'amakuru yo mu mwaka wa 2015.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abagabo ari bo benshi bapfa bakiri bato, ugereranyije n’abagore bari mu kigero kimwe.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ishusho igaragaza ubushakashatsi bwerekana icyizere cy'ubuzima ku bagabo bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2009.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo ku Isi yose abagore ari bo bibasirwa cyane n’ibibazo bitandukanye birimo agahinda gakabije, umunaniro, birangira abagabo bari mu myaka imwe n’abo bagore, ari bo benshi bapfa bakiri bato.Zimwe mu mpamvu bwagaragaje nk’izitera abagabo gupfa ari bo benshi, harimo kuba ari bo baza imbere mu kwirengera ingaruka mbi z’ibikorwa runaka, no gukora akazi karimo ibyago byinshi ugereranyije n’abagore.ubwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Ibarura muri Australia, bugaragaza ko hagati yu mwaka 2017 nu mwaka wa 2019, ikizere cyo kubaho ku bagabo bari batuye muri icyo gihugu cyari imyaka 89.9 na 85.0 ku bagore, bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’imyaka 4.1.[1]Ikindi ni uko bwagaragaje ko abagabo ari bo benshi bakunda gukora imyitozo ngororamubiri y’umurengera bakanatwara ibinyabiziga ku muvuduko wo hejuru, bikabaviramo impanuka zibasigira ubumuga cyangwa gupfa bakiri mu myaka mike.Australian Bureau of Statistics yagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2018, impanuka zabereye mu muhanda zigateza imfu, 77% mu baziguyemo ni abagabo.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ishusho igaragaza ubushakashatsi bwerekana icyizere cy'ubuzima ku bagore bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2009.
Abagore
Abagabo

Indwara zibasira umutima nazo ziri mu zashyizwe ku rutonde rw’izihitana abagabo benshi ugereranyije n’abagore.Urubuga rwa Harvad Medical rugaragaza ko nko muri Norvège, abagabo 34,000 bagaragaje ibibazo by’uburwayi bwibasira umutima hagati ya 1979 na 2012, bari bakubye inshuro zigera kuri ebyiri abagore bafite ikibazo nk’icyo.Ikindi cyagaragajwe muri ubu bushakashatsi ni uko imibiri y’abagore yirwanaho ikagira ubudahangarwa cyane ndetse igakora n’abasirikare benshi ugereranyije n’iy’abagabo.Ibi bisobanuye ko imibiri y’abagabo ifite ibyago byo kuba yakwibasirwa n’uburwayi runaka ikazahazwa na bwo, bikaba byanaviramo umugabo gupfa, mu gihe iy’abagore yo igerageza guhangana n’ubwo burwayi.Ikindi kandi ni uko bwagaragaje ko abagore ari bo bagira ubwira bwo kwihutira kujya kwivuza igihe bafite uburwayi runaka, mu gihe abagabo benshi bo babikerensa bakabifata nk’ibisanzwe kugeza barembye.[1]Kimwe mu bindi byagaragajwe n’ubushakashatsi, ni uko umubare w’abagabo bishora mu biyobyabwenge bikangiza imibiri yabo ari bo benshi, ugererenyije n’abagore babinywa.Nko muri Australia, abaturage baho bari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura, ab’igitsinagabo bagera kuri 50% banyweye ibiyobyabwenge muri 2020, mu gihe ab’igitsinagore bari muri iyo myaka babinyweye ari 26%.Ni mu gihe umubare w’abagabo biyahuye bo bari bakubye inshuro eshatu abagore babikoze.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/impamvu-abagabo-bapfa-cyane-kurusha-abagore