Abafite ibikorerwa mu bishanga
Igishanga
[Hindura | hindura inkomoko]
Uburenganzira bw’abasanzwe bafite ibikorerwa mu bishanga, Iyo igishanga kitagomeye kigomba gutizwa gisanzwe gifite abagikoresha kigahabwa undi muntu, ugitizwa agomba gutanga ingurane y’ibikorwa byari bisanzwe byarashyizwe muri icyo gishanga kandi igatangwa mbere y’uko atangira gukoreramo umushinga wemejwe. Umuntu wese usanzwe afite ibikorwa biri mu gishanga kitagomeye nk’uko bigenwa n’iri teka kandi bigendanye n’icyo ubutaka bw’icyo gishanga bwagenewe gukoreshwa, akaba ataragiranye n’urwego rubifitiye ububasha amasezerano y’itizwa, agomba gutegura umushinga akurikije ibiteganyijwe n’iri teka akawushyikiriza urwego rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze umwaka umwe .[1][2]
Ibindi
[Hindura | hindura inkomoko]Umuntu wese usanzwe ufite ibikorwa biramba mu gishanga kitagomeye kandi atari byo byagenwe muri icyo gishanga, akaba yarabishyizemo mu buryo bukurikije amategeko, akomeza kugira uburenganzira kuri ibyo bikorwa ariko ntiyemerewe kubyongerera agaciro.[1][2]