Jump to content

Abafatanyabikorwa barasabwa kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Kubijyanye na Wikipedia
Imyuzure

Imihindagurikire y’ikirere ni ikibazo giteye impungenge ku isi yose kandi gikomeje kugira ingaruka nyinshi, akaba ari yo mpamvu abafatanyabikorwa ba leta basabwa kongera ingengo y’imari ishyirwa mu guhangana n’iki kibazo.

Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zirimo imyuzure, inkangu, isuri itwara ubutaka, amapfa, inzara, gutwara ubuzima bw’abantu, gusenya ibikorwaremezo n’ibindi.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri gahunda ya "Nationally Determined Contributions (NDC)", gahunda igihugu cyiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe, naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahurije hamwe abafatanyabikorwa ba leta baganira ku kuzamura amafaranga yongerwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kureba uko byakwinjizwa mu ngengo y’imari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko iyi nama igamije gushaka amafaranga yafasha mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire.

Ati “Ni ukureba ese ayo mafaranga yava he, twayabona gute, twayakoresha gute, na raporo twatanga zatangwa gute kugira ngo tugire ibipimo bidufasha kureba niba ibyo twiyemeje koko tubigeraho”.

Leta y’u Rwanda ifite ingamba zikomeye zerekeye ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihezikaba ziteganya ko mu mwaka wa 2030 imyuka itera ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi izagabanukaho 38%, ibi bikaba bizagabanya toni miliyoni 4.6 z’ibyuka bya carbone.

U Rwanda rukeneye ingengo y’imari ingana na miliyari 11 z’amadolari kugira ngo izi ngamba zo guhashya imihindagurikire y’ibihe zishyirwe mu bikorwa.

Ibikorwa bijyanye no guhashya imihindagurkire y’ibihe bizatwara Miliyari 5.7, mu gihe ibijyanye no guhangana n’ingaruka bizatwara Miliyali 5.3 z’amadolari.

Tusabe avuga ko ibi biganiro ari andi mahirwe yo kureba uko hakubakwa igihugu cyashobora guhangana n’impinduka z’ikirere ku buryo ibibazo byose byashoboraga guterwa n’imihindukire y’ikirere bikumirwa, ibyabayeho bigakemurwa.

Jean Michel Swalens ukora muri Ambasade y’Ababiligi ushinzwe imikoranire hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda, yavuze ko nk’abafatanyabikorwa ba leta bareba uko bakongera ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa byo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Dushobora gushyira amafaranga muri izi ntego, tukamenya ibyo bikorwa ndetse tukanagenzura umusaruro wagezweho mu gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere”.

Yavuze ko nk’u Bubiligi, hari ibiganiro by’ubufatanye n’u Rwanda mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, hari gahunda nshya y’ubutwererane bw’ibihugu byombi izatangira mu 2024 izitsa cyane ku gushyira imbaraga mu gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ubu butwererane buzibanda cyane ku bikorwa by’ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), Teddy Mugabo, yavuze ko ibikorwa by’iterambere n’imihindagurikire y’ibihe bidasigana bityo imihindagurikire y’ibihe ikwiye gushyirwa mu by’ibanze.

Ati “Gushyira ingengo y’imari mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, dukwiye kubibona nk’icy’ibanze aho kubifata nk’inyongera”.

U Rwanda rufite imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe irimo gutunganya ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali. Abikorera barashishikarizwa gushora imari muri uru rwego.

Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), giherutse kwemeza inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 Frw, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye.

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/hakenewe-miliyari-11-abafatanyabikorwa-basabwe-kugira-uruhare-mu-guhangana-n