Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi

Kubijyanye na Wikipedia
Icyirangantego cy'abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi
Urusengero rw'abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi.

Amateka y'Itorero ry'abadivantisti[hindura | hindura inkomoko]

Itorero cyangwa se idini ry'abadivantisti b'umunsi wa karindwi, yatangijwe na Ellen G White aho yigishaga kubahiriza i sabato nk'umunsi wa karindwi w'icyumweru.[1]

Itorero ry'Abadivantisti mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi cyangwa se Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi ryazanye ubutumwa bw’itorero ry’Abadiventiste bwageze mu Rwanda hagati yi 1918 n’1919 buzanywe n’Umubirigi witwaga DELHOVE waje kunganirwa na MONNIER Heneriko, muri icyo gihe hari mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, aba misiyoneri bandi b’abaporotesitanti bari barasubiye iwabo, aba Abadiventisiti basigara bigisha bonyine, bigisha n’abo bari baratawe nabandi, Aho bagarukiye ba DELHOVE na MONNIER bajya inama yo kugabana uturere, MONNIER ajya Mu BUGANZA, DELHOVE ajya i NYANZA, Umuntu wa mbere wabatijwe ni Yohana RUVUGIHOMVU mu 1924 akurikirwa na RUKANGARAJUNGA Petero muri uwo mwaka. Mu 1924 kandi nibwo MONNIER Heneriko yafunguye ishuri aza kurifashwamo n’abarimu bari bamaze kumenya kwandika gusoma no kubara.[2]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://bwiza.com/?Amateka-ya-Ellen-Gould-White-washinze-idini-ry-Abadivantisiti-b-umunsi-wa-7
  2. https://web.archive.org/web/20220920171147/http://www.rebero.co.rw/2019/08/27/itorero-ryabadiventisti-bumunsi-wa-karindwi-ryageze-mu-rwanda-mu-1919/