Abacukura amabuye yagaciro bakwiye Guca ukubiri no Kwangiza Ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia
Ubucukuzi bw'amabuye yagaciro

Mu myaka ishize ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu kajagari mu Rwanda, bwari mu byari bibangamiye ibidukikije kuko ababukoraga mu buryo butemewe batitaga ku gusiga batunganyije aho bacukuye.

Ibi biri mu byagiraga ingaruka zo guteza isuri n’inkangu mu gihe imvura iguye, ndetse bigateza n’ibindi bibazo bibangamira ibidukikije.

Umuyobozi wa sosiyete DEMICO ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi, Emmanuel Kinyogote, yabwiye IGIHE ko umwuga wabo utacyangiza ibidukikije.

Ati ‘‘Uko tugenda ducukura bya kinyamwuga, niko tugenda dukora akazi kacu tubungabunga ibidukikije. Nk’amazi dukoresha ntabwo tugomba kuyareka ngo amanuke ku misozi, aho ashobora guteza isuri’’.

Kinyogote avuga ko banatera ingemwe z’ibiti, ku buryo aho batagikorera ubucukuzi basiga bahateye ibiti, ndetse bagasiga basubiranyije ahacukuwe hadashobora guterwa ibyo biti.

Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije muri sosiyete IMC ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, Afazaria Adelphine, na we avuga ko abari mu bucukuzi bahagurukiye kubungabunga ibidukikije.

Ati “Hazamo gutera ibiti, gucukura imirwanyasuri kuko mwabonye kuri uyu musozi dukoreraho, ni umusozi uhanamye cyane’’.

Afazaria avuga ko ubucukuzi bwa none atari bwo bwangiza imigezi igaragara hirya no hino yuzuyemo isuri, ahubwo ko ibyo byagizwemo uruhare n’ubucukuzi bwa kera, ku buryo ababukora ubu bari kuziba icyuho ngo bahanagure iyo sura mbi uyu mwuga wahoranye.

Nubwo bimeze gutyo, haracyagaragara bake bakibikora mu buryo butemewe n’amategeko, bagacukura amabuye nabi ku buryo bwangiza imirima y’abaturage cyangwa n’imisozi bukorerwaho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizategeko ry’ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Akimpaye Beata, aherutse gusaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya umuntu wese ukora ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Yavuze ko ubucukuzi nk’ubwo bwangiza ibidukikije, bitewe n’uko ababukora muri ubwo buryo basiga badasubiranyije aho bacukuye, cyangwa ngo bafate izindi ngamba zo kurengera ibidukikije zirimo no gutera ibiti mu rwego rwo gufata ubutaka ngo budatwarwa n’imvura.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/imbamutima-z-abacukura-amabuye-y-agaciro-nyuma-yo-guca-ukubiri-no-kwangiza