Amateka ya Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame
[Hindura | hindura inkomoko]Paul Kagame ni perezida wa 5 wa Repubulika y'u Rwanda kuva rwabona ubwigenge. Yayoboye kuva 24 Werurwe 2000. Yavukiye hafi y'Umujyi wa Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo kuwa 23 Ukwakira 1957 ni umuhererezi mu muryango wabana 6. Ubu aho yavukiye hitwa Umudugudu wa Buhoro.[1]
Ubuyobozi bwa Paul Kagame
[Hindura | hindura inkomoko]Amateka ya Perezida Paul Kagame afitanye isoko mu mateka yo kuva mu 1987, ubwo we n'abandi babanaga mu buzima bw'ubuhunzi mu Gihugu cya Uganda, bashinze umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame akaba yari mu b'imbere muri FPR, uyu mutwe wa Politiki ukaba ari [2] na wo watangiye kuganirirwamo uko impunzi zari mu mahanga zitahuka.[2] Paul Kagame yayoboye ingabo za FPR Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kuva yajya ku buyobozi yagaruye amahoro. Ku buryo yateje imbere igihugu cyari cyarashegeshwe na genoside.[1]
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwana rumaze kubohorwa, Perezida Kagame yakomeje kuba mu batekerereza Igihugu uko u Rwanda rwakongera kwiyubaka.[2]
Amateka ya Perezida Paul Kagame agabanyijemo mu byiciro bine. Icya mbere kivuga ku buzizma bwe bwite, Ku masomo ya gisirikare, uko yinjiye mu ruhando mpuzamahanga n'uko yabaye perezida w'u Rwanda.[1]
Icyiciro cya kabiri kivuga uburyo u Rwanda rwateye imbere ku buyobozi bwe no mw'iterambere ry'Abanyarwanda muri rusange. Perezida Kagame aherutse kuza ku rutonde rw'abaperesida b'Abanyafurika bavugwa cyane mubitangazamakuru bitandukanye mu isi yose kubera noguhabwa ibihembo byuko yateje imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.[1]
