Amateka y'u Rwanda
Ingoma y'Igasabo
[Hindura | hindura inkomoko]Igihugu cy'u Rwanda rugari rwagasabo nicyo cyahanzwe nyuma yibindi bihugu byari bigize u Rwanda rwohambere, kuko cyahanzwe ahasaga mu mwaka 1000, kungoma ya Gihanga I Ngomijana akaba ariwe wabimburiye abami b'umushumi b'i Gasabo gutegeka icyo gihugu.
ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba ahasaga mu mwaka 1312, niho ingoma nyiginya yitiriwe u Rwanda , mbere yaho, yitwaga ingoma yi Gasabo gusa izina Rwanda, rikaba ryaravuye kubitero byagabwe n'abami bicyo gihugu bashaka kucyagura.
Ibirango by'Ubutegetsi
[Hindura | hindura inkomoko]Igisigo cy'umwami Kigeli IV Rwabugiri, Inkoni y'ubwami y'umwami Kigeli wa IV Rwabugiri, Amashyoro y'Ibikomangoma cyangwa amashyoro yambarwaga n'abagore b'umwami. Ibi byose byatanzwe n'umwami Mutara wa III Rudahigwa mu mwaka wa 1949, ubwo yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Bubiligi.[1]
Igisingo: ni ikamba umwami yambaraga, yarikoreshaga uko abyifuza, irya Rwabugiri ryari rikozwe mu bwoya bw'ingunge yitwa Colobe iba muri Nyungwe.[1]
Amashyoro: hari amashyoro y'ubwoko bwinshi, hari ayari akozwe mu duti akaba ari uduti twambarwaga ku misaya, utwo duti hari ubwo twabaga dutatase cyangwa se tudatatase, iyo twabaga dutatse n'abantru bakomoka ku mwami, ni ukuvuga ibikomangoma n'abagore b'umwami cyangwa se abandi bantu bafitanye isano ya hafi n'i bwami. Hari n'amashyoro yabaga akoze mu miringa yambarwaga mu gahanga cyangwa se ku misatsi n'ibikomangoma n'abagore b'umawami.[1]
Iyoboka mana mu mateka y'u Rwanda
[Hindura | hindura inkomoko]Umubare wab'Abanyarwanda benshi ni abayoboke b'amadini 2 akomeye ariyo Ubukirisitu (Abagatolika, Abaporoso, Abapresibuteliyani n’abangilikani) n’ubuyislamu, n'Abahamya ba Yehova, cyane cyane Kiliziya Gatolika niyo yashinze imizi mu Rwanda. Abanyarwanda benshi ni abagatolika. Rero Kiliziya ifite uruhare runini mu buzima bwa buri munsi. Hari andi madini nayo y’abakirisitu mu Rwanda, ariko ntabwo akomeye nka Kiliziya Gatorika. Iri dini niryo rya mbere ryinjiye mu Rwanda riyobowe na Musenyeri Hirth wo mu muryango w’abapadiri bera 27 mu mwaka 1900. Abapadiri bera bazanywe mu Rwanda n’abadage, icyo gihe bategekaga u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya y’icyo gihe. Abadage barindaga abapadiri bera bizera ko nabo bazashyigikira ubutegetsi bw’Abadage mu Rwanda.
Ibarura ry’abaturage rya 2002 ryagaragaje ko amadini ahagaze mu buryo bukurikira muri iki gihe: Abagatolika (49.5%), Abaporotesitanti bari mu madini atandukanye (27.2%), Abadivantisite (12.2%);Abahamya ba Yehova Andi madini ya gikirisito (4%), Abatagira idini (3.6%) N’Abayisilamu (1.8%), indi myemerere 1.7%. Iri barura riragaragaza ko 98.3% by abatuye u Rwanda biyemerera ko bafite idini babarizwamo. Ibi biratwereka ko amadini ari rumwe mu nzego z’imiyoborere ihuza abantu benshi kuko amenshi muri ayo madini atandukanye cyane n’idini gakondo kuko yo ahuza abayoboke bayo kandi akabaha gahunda y’imitekerereze ndetse n’imyitwarire. Umurwa mukuru w'u Rwanda wari gasabo , bikaba n'inkomoko y'imvugo "RWANDA RUGARI RWA GASABO". Ngihanga akimara kwima , ikiranga butegetsi cye cyari" INYUNDO". Nyuma iyo ndangabutegetsi ya gihanga yaje gusimburwa ni ngoma ngabe "RWOGA" ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami bwabanyiginya.

iyo usesenguye amateka yibihugu byari bigize uru rwanda usanga tuzi ubu, Abasinga nibo bari bafite igice kinini.[2] rero ubwo ababirigi bazaga murwanda baciyemo urwanda amacakubiri.
Amashakiro:
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-byinshi-byo-mu-mateka-y-u-rwanda-wasanga-mu-nzu-ndangamurage-ya-africa-museum
- ↑ https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=577cbf24f397ae30be7ccd4951125dda2cc&vario=229a9f382b7e96e8e74cf5c299f6634e5d&titNm=Amateka%20y%27u%20Rwanda%2020%20: