Jump to content

AMASHYUZA

Kubijyanye na Wikipedia

Amashuza n'iki?

A river in Rwanda (2044026946)

Amashyuza ni amazi agaragara mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu asohoka mu butaka ashyushye, rimwe na rimwe atogota nk’inkono imaze gufata umuriro. Mu Karere ka Rubavu amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba, akaba akunze no gusurwa n’abantu benshi.

Kuba aya mashyuza akoreshwa gutya byaduteye amatsiko yo kumenya icyo impuguke mu by’ubuvuzi babivugaho kuko aya mazi afatwa nka bimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Rubavu ndetse n’abaturage bakayakoresha nk’ikinyobwa kidasanzwe kuko bemeza ko abavura indwara zinyuranye zirimo n’inzoka zo mu nda kandi ngo amashyuza abavura amavunane, rubagimpande n’izindi ndwara, akaba ari yo mpamvu usanga abantu b’ingeri zose bayidumbaguzamo, abandi nabo bayavoma bayajyana mu ngo, aho kuri ubu usanga bayotsamo ibiribwa nk’ibijumba, imyumbati, ibitoki byashya bakabisomeza ayo mazi ashyushye.[1]

Ese bivugwaho iki?

amashyuza

Aganira n’ikinyamakuru Imvaho Nshya, Major Dr. Kanyankore William Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi avuga ko n’ubwo amazi y’amashyuza agaragara neza ku jisho nta buziranenge aba afite, kuko aya mazi aba asa neza ari uko asohoka mu butaka atogota, akenshi kandi akaba ananyura mu ruvangitirane rw’amabuye mato n’umusenyi na byo ubwabyo bishobora kuyungurura amazi.

Akomeza avuga ko ubwayo yirindira umutekano kuko nk’inyamaswa n’udukoko byakagombye kuyanduza biyatinya kuko aba ashyushye. Kanyankore asanga ko kuba aya mazi asa neza ku jisho bitavuze ko aba ari meza ku buryo yanyobwa kubera ko aho aturuka aba ari kumwe n’imyuka ishobora kwangiza ubuzima kuko n’ubundi amashyuza aba afitanye isano n’ibikoma by’umuriro biba mu nda y’ibirunga.[2]


Ese aya mazi yaba ari umuti?

Ku bijyanye n’abavuga ko aya mazi avura, Kanyankore avuga ko nta muti uyarimo. Ababifata nk’ukuri ngo ni ukubera imitekerereze yabo gusa na ho ubundi nta muti uba mu mashyuza, ndetse akagira inama abaturage yo kujya bihutira kugana ibitaro n’ibigo nderabuzima igihe bumva batamerewe neza, aho kugira ngo bajye bashoka i kivu ngo amashyuza arabavura.[3]

Ese hari ingamba ubuyobozi buyafitiye?

Aya mashyuza y’i Nyamyumba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko buri muri gahunda yo kuyabyaza umusaruro mu rwego rwa gahunda ndende yo kunoza ubukerarugendo ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB), abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, hanozwa neza uburyo bwo gutunganya neza agace aherereyemo, nk’uko Imvaho Nshya yabibwiwe na Nyirasafari Rusine Rachel umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage muri Rubavu.[4]

  1. Ese aya mazi yaba ari umuti? Ku bijyanye n’abavuga ko aya mazi avura, Kanyankore avuga ko nta muti uyarimo. Ababifata nk’ukuri ngo ni ukubera imitekerereze yabo gusa na ho ubundi nta muti uba mu mashyuza, ndetse akagira inama abaturage yo kujya bihutira kugana ibitaro n’ibigo nderabuzima igihe bumva batamerewe neza, aho kugira ngo bajye bashoka i kivu ngo amashyuza arabavura. Ese hari ingamba ubuyobozi buyafitiye? Aya mashyuza y’i Nyamyumba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko buri muri gahunda yo kuyabyaza umusaruro mu rwego rwa gahunda ndende yo kunoza ubukerarugendo ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB), abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, hanozwa neza uburyo bwo gutunganya neza agace aherereyemo, nk’uko Imvaho Nshya yabibwiwe na Nyirasafari Rusine Rachel umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage muri Rubavu.
  2. Akamaro k’amashyuza ku buzima ntikavugwaho rumwe - IGIHE.com
  3. Akamaro k’amashyuza ku buzima ntikavugwaho rumwe - IGIHE.com
  4. Akamaro k’amashyuza ku buzima ntikavugwaho rumwe - IGIHE.com