AMASHURI Y' INCUKE MU RWANDA

Kubijyanye na Wikipedia
Abana bakina mu ishuri
Ibishushanyo byo mu ishuri ry'incuke

Amashuuri y' abana bato; incuke mi Rwanda. ayo mashuri yahozeho kuva kera gusa ntiyitabwagaho cyanekandi byari biteguye nabi, mbese nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 abanyarwanda batangiye kongera kwiga, icyogihe amashuri y' incuke yicyo gihe yitwaga "IBINYONI"

AMATEKA[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, igihugu cyatangiye kwiyubaka, abantu basubira mu mashuri, ariko amashuri y' incuke ntayabagaho mbese hari ibyo bitaga "IBINYONI" abi byari icyumba kimwe ku ishuri abana banyuragamo bimenyereza ishuri mbere yo gutangira umwaka wa mbere w' amashuri abanza. [1]

Kuva muri 2003 kugeza 2020[hindura | hindura inkomoko]

Amashuri y' incuke yatangiye gutera imbere ndetse politike ya leta yasabaga ko buri mwana agomba kwiga, ndetse akagera mu mashuri yisumbuye, uburezi bw' u Rwanda bwagiye buterimbere gahoro gahoro, kugeza aho amashuri y' incuke yakwirakwiye hose ku mashuri, kunsengero ndetse nabikorera batangira gushinga amashuri yigenga. [2]

Kuva muri 2020 kugeza none[hindura | hindura inkomoko]

Muri ikigihe uburezi bwari bumaze guterimbere cyane, amashuri y' incuke amaze guhinduka ipfundo ry' uburezi mu Rwanda. mu ntangiriro za 2020 icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibintu byose ariko cyane cyane urwego rw' uburezi, by' umwihariko amashuri y' incuke n' icyiciro cya mbere cya amashuri abanza byarahungabanye cyane kuko abana bigaga muri ibyo byiciro bamaze hafi umwaka wose batajya kwishuri kubera impamvu z' icyorezo. muri mutarama mu mwaka 2021 nibwo amashuri yongeye gutangira neza abana bose basubira ku mashuri. [3]

Ibyiciro by' amashuri mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda amashuri agabanyijemo ibyiciro bitandukanye:

  • icyiciro cy' incuke kimara imyaka itatu
  • icyiciro cya mbere cy' amashuri abanzakimara imyaka itatu
  • icyiciro cya kabiri cy' amashuri abanza kimara imyaka itatu
  • icyiciro rusange cy' amashuri yisumbuye kimara imyaka itatu
  • icyiciro cyisumbuye cy' amashuri yisumbuye kimara imyaka itatu
  • icyiciro cya mbere, icya kabiri n' icya Gatatu bya Kaminuza ahaho imyaka bimara biterwa nibyo wahisemo kwiga.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]