AMABWIRIZA AREBANA N’AMASHYAMBA
1° amabwiriza arebana n’amashyamba: amabwiriza ya Ministiri ateganywa n’iri
tegeko
2° gufata neza amashyamba: uburyo butuma amashyamba arindwa, akorerwa neza, avugururwa kandi abyazwa umusaruro ku buryo burambye;
3° gufatira: igikorwa cyo kwambura by’agateganyo umuntu uburengazira bwo gukoresha ibikomoka ku mashyamba n’ibikoresho byifashishijwe bitewe n’uko
atubahirije ibiteganywa n’iri tegeko;
4° gukonorera: igikorwa cyo gukorera amashyamba hatemwa amashami make yo hasi ku biti bitayatakaza mu buryo bwa kamere yabyo bigakorwa hagamijwe kongera
ubwiza bw’igihimba;
5° gukoresha ishyamba: gusarura ibikomoka ku mashyamba kimwe no kurikoresha mu bukerarugendo, mu kwidagadura cyangwa mu
mirimo irebana n’ibidukikije n’ubushakashatsi;
6° gukuraho ishyamba: kurandura ibiti cyangwa kubitema n’ibishyitsi bikarandurwa kugira ngo ubutaka ryari ririho bukoreshwe ikindi;
7° gusarura ishyamba: gukura mu ishyamba ibikomoka ku mashyamba hagamijwe
kubicuruza cyangwa kubikoresha ikindi kintu;
8° gutsemba ishyamba: ibikorwa byangiza ishyamba bigatuma rishiraho ku buryo
ridashobora kwisubira;
9° ibarura ry’amashyamba: inyigo ikorwa kugira ngo mu karere runaka hagaragazwe imiterere n’ingano by’ishyamba cyangwa akarere kagenewe ishyamba;
10° ibikomoka mu ishyamba: ibiti, ingiga z’ibiti, inkwi, imbaho, amakara, ibarizo, ibishishwa, amakakama, amavuta, amababi, indabo, imbuto, umurama, ubuhiho, ivu, isaso, ubuki, ibihumyo, ibyatsi n’ibindi binyabuzima cyangwa ibibikomokaho, itaka, amabuye, urusekabuye, ibumba, umusenyi n’ibindi bitari ibinyabuzima bikomoka mu ishyamba;
11° ibikorwa byo kubungabunga amashyamba: ibikorwa bigamije gushyiraho ibyemezo mu rwego rwa tekiniki, ubukungu, inganda, amategeko n’ubutegetsi, kugira ngo bayiteho maze arusheho gutanga umusaruro;
12° ibikorwa byo gusubiranya ishyamba: ibikorwa bigamije kuziba icyuho mu ishyamba bongeramo ibindi biti cyangwa bakareka ibisanzwe bigakura kugira ngo ritange
umusaruro ukwiye ritezweho;
13° ibiti bikomye: igiti kimwe cyangwa byinshi
14° ibungabunga rirambye ry’amashyamba: ikoreshwa ry’umutungo w’amashyamba ku buryo n’abavuka bawusanga na bo
bakawugiraho uruhare n’uburenganzira;
15° igenamiganbi ry’amashyamba: inyandiko ikubiyemo ibikorwa bijyanye no gutunganya, gucunga no gukoresha amashyamba mu gihe
n’ahantu runaka;
16° igenzura ry’ibanze: isuzuma rikorerwa ishyamba hakoreshejwe uburyo bwa gihanga kugira ngo haboneke amakuru y’ibanze arebana n’ishyamba runaka mu rwego rwo gutegura ibarura ryimbitse cyangwa gufata
ibyemezo birebana n’imicungire yaryo;
17° igiti: ikimera kimara igihe kirekire ku butaka kigira nibura ubuhagarike bwa metero esheshatu (6) gusubiza hejuru iyo gikuze, kikanagira igihimba n’igice cyo hejuru kigizwe
n’amashami n’amababi;
18° igiti kibazwa: igiti kitagenewe gucanwa, gishobora kuba ari igice cy’igiti cyatemwe cyangwa cyaguye, kibajwe cyangwa kitabajije, gisatuye, kidasatuye cyangwa hari ukundi
bakigenje bitewe n’icyo
19° Ikigo: Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano zacyo gucunga no guteza imbere amashyamba;
20° ishyamba: ubutaka butwikiriwe n’ibiti n’uduti n’ibindi bimera cyangwa ubutaka bwahozeho ibiti rikaba ririmo kwisubira cyangwa barimo guteramo ibindi biti, cyangwa ubutaka butahozeho ibiti bukaba buzigamiwe gutanga ibikomoka ku mashyamba cyangwa imirimo
ifitanye isano nayo;
21° ishyamba-fatizo: ishyamba rigabanijemo uturere hakurikijwe ibiranga buri karere byihariye;
22° ishyamba rikomye: ishyamba ridashobora gukorerwamo imirimo iyo ari yo yose keretse
ibyagenwa ukundi n’iri tegeko;
23° ishyamba ry’Akarere: ishyamba riri ku butaka bw’Akarere ryatewe n’Akarere, umushinga w’Akarere, umuganda cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose rukorana n’Akarere, iryo ku nkengero z’imihanda
y’Akarere, n’iryeguriwe Akarere;
24° ishyamba rya Leta: ishyamba riri ku butaka bwa Leta ryatewe na Leta, umushinga wa Leta, umuganda cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose, irya cyimeza, iryo ku nkengero z’imihanda ya Leta, iryo ku nkengero z’inzuzi n’ibiyaga, iryeguriwe Leta n’ishyamba ryose ritagira nyiraryo;
25° ishyamba ryo kubyaza umusaruro: ishyamba ryagenewe kubyazwa umusaruro nk’uko bigenwa n’iri tegeko;
26° ishyamba ry’umuntu: ishyamba ryatewe na nyiraryo, na Leta, umuganda cyangwa undi uwo ari we wese ku butaka bw’umuntu, iryatewe n’abantu bishyize hamwe bafite cyangwa badafite ubuzima gatozi ku butaka bwabo;
27° itwika rigamije gukingira ishyamba: gutwika inkengero cyangwa imihora iri hagati mu ishyamba mu rwego rwo kuririnda
inkongi z’umuriro;
28° kwicira: igikorwa cyo gutema ibiti bimwe na bimwe mu ishyamba rigikura hagamijwe kongera umusaruro waryo no kongera ubwiza
bw’ibiti bisigaye;
29° Minisitiri: Ministiri ufite amashyamba
mu nshingano ze;
30° ubuhanga mu kubungabunga amashyamba: uburyo bwo gucunga, gukoresha, gufata neza amashyamba n’ibiti, kuyabyaza umusaruro no gufata neza ubutaka budateweho ibiti ariko buri mu gace kagenewe amashyamba;
31° ubumenyi mu by’amashyamba: ubuhanga bwo gutera amashyamba, kuyitaho, kuyasarura no kongerera agaciro ibiyakomokaho;
- ↑ https://www.google.com/search?q=imikoreshereze+yamashyamba&oq=imiko&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUqBggBECMYJzIGCAAQRRg5MgYIARAjGCcyDAgCEAAYFBiHAhiABDIHCAMQABiABDIHCAQQABiABDIHCAUQABiABDIHCAYQABiABDIPCAcQABgKGIMBGLEDGIAEMgcICBAAGIAEMgkICRAAGAoYgATSAQg3MDE5ajBqN6gCCLACAQ&sourceid=chrome&ie=UTF-8
- ↑ https://audiomack.com/radio_rwanda/song/imicungire-nimikoreshereze-yamashyamba-mu-rwanda
- ↑ https://www.iucn.org/sites/default/files/2024-02/community-approach-guidelines-for-sebeya-project-kinyarwanda-version.pdf
- ↑ https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2015/rw-government-gazette-dated-2015-07-06-no-27.pdf