Jump to content

ABIKORERA MURI RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Kwitariki 23/2/2018 Guverineri w’intara y’iburasirazub ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano  ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana baganiriye n’abikorera bo mu karere ka Rwamagana. Ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’intara y’Iburasirazuba bikaba byari bigamije kureba uburyo hanozwa isuku ku muhanda wa Kigali- Kayonza, Muri gahunda ya “Nkunganire mu isuku”. Mu bikorwa bizakorwa, harimo gushyira amapave imbere y’amazu y’ubucuruzi n’ayo guturamo akora ku muhanda wa kaburimbo, ndetse no gushyiraho ibiraro byo kwambukiraho.

Guverineri Mufulukye Fred yabwiye abikorera ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije na Reserve force bazatera inkunga abikorera mu gukora ibi bikorwa,gushyiraho ampave imbere yinzu zubucuruzi,ndetse nizo guturamo,nogusana.Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora akarere ka Rwamagana akaba yasabye abikorera bo mu karere ka Rwamagana ndetse n’abaturage muri rusange, kubyaza umusaruro aya mahirwe ndetse n’ubu bufasha leta ibageneye bityo bakarushaho kugira isuku aho batuye

Muri iyi nama kandi, abikorera bashishikarijwe gukora ubucuruzi bwabo mu masaha 24 kuri 24 kuko umutekano uhari ndetse hashyizweho n’irondo ry’umwuga mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo. Umuyobi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba akaba yasabye abikorera gufatanyiriza hamwe n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakigurira imodoka z’iro

ndo n’isuku nibura imwe kuri buri murenge.kandi bashyizeho abantu bashinzwe gukurikirana isuku bazwi nk'abakirina.https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/mu-nama-yahuje-guverineri-mufulukye-nabikorera-bo-mu-karere-ka-rwamagana-hashyizweho-gahunda-ya-nkunganire-mu-isuku