ABAMI BATEGETSE U RWANDA

Kubijyanye na Wikipedia
umwami Yuhi I Musinga
Umwami Kigeli V

Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda ni igihugu gifite amateka yacyo cyihariye ajyanye n’ibyo cyanyuzemo by’umwihariko ajyanye cyane cyane n’ingoma ya cyami yari iriho mu myaka yo hambere. Impuguke mu mateka Alexis Kagame n’abandi banditse ku mateka y’u Rwanda, bavuga ko Abami 28 aribo bayoboye u Rwanda kuva ahagana mu mwaka w’ 1091kugeza mu 1960. Amateka y’u Rwanda kandi agaragaza ko aba bami bose b’u Rwanda bakomokaga mu muryango umwe wo mu bwoko bw’Abanyiginya.

RUGANZU Ndoli

Bamwe mu bami babaye ibihangange ku bw’inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye indatwa ku bw’ ibikorwa by’indashyikirwa mu rugamba rwo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo.[1]

Amateka y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe mu nyandiko, hakoreshwaga ihererekanya bumenyi bwafatwaga mu mutwe, dore ko abanyarwanda bari abahanga mu kuvuga imivugo, ibyivugo, amahamba, ibisigo n’ibindi. Bakoreshaga ihererekanyabumenyi bafata mu mutwe.

Bitewe n’uburyo bw’ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo bihe, amateka yagiye amenyekana cyane n’abagiye bahiga abandi cyane mu bikorwa by’indashyikirwa. Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru usanga ibitabo bivuga ku mateka hari aho bidahuza.

Alexis Kagame n’abandi banditsi, bakoze urutonde hagendewe ku bikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igererane ry’igihe cye cyo kwima na bamwe mu bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya Rubanda n’ibindi.

Mu nyandiko zakozwe, kugeza none, hagendewe kubyo Abiru n’ibisonga by’Abami bagaragaje, Abami b’u Rwanda bakurikiranye n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira kuva mu mwaka wa 1091 kugeza mu wa 1960:

Kings Palace 1

1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)

2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)

3. Yuhi I Musindi (1157-1180)

4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)

5. Ndoba (1213-1246)

6. Samembe (1246-1279)

7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)

8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)

9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)

10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)

11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)

Icumbi ry'abami bahambere mu Rwanda

12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)

14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

15. Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576)

16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)

20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741) Karemera Rwaka : (Ku rutonde ntabarwa

kuko yabaye umusigarira wa Ndabarasa ubwo yarwaraga amakaburo)

21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)

22. Yuhi IV Gahindiro (1746-……?)

23. Mutara II Rwogera (1830-1853)

24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)

25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895-1895) Yakorewe kudeta.

26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)

Mutara II Rudahigwa w' u Rwanda

28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960

Bitewe nuko impuguke mu mateka zakoze ubushakashatsi ku bantu banyuranye kugirango zishyire amateka y’u Rwanda mu nyandiko, hari henshi usanga badahuza nko ku myaka ku bikorwa bimwe na bimwe, kuko byari ukugereranya. Akaba ariyo mpamvu bitazagutangaza uguye nko ku gitabo kinyuranya n’uru rutonde.

Twibukiranye ko kandi ko umwami yagiraga ububasha bw’ikirenga mu gihugu cye. Yaricaga agakiza, akagaba akanyaga. Muri make ubuzima bw’abaturage b’igihugu cyose bwabaga buri mu maboko ye. Ikintu cyose cyabaga ari icy’umwami, inka zari iz’umwami, ubutaka bwabaga ari ubw’umwami, abagore babaga ari ab’umwami, abana babaga ari ab’umwami n’ibindi. Iteka yabaga yaciye ryabaga ari ihame ntakuka, rikubahirizwa kuva kubabyeyi kugeza kubana, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi bakabitozwa.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com