'Fatou' Ingagi nkuru ku isi

Kubijyanye na Wikipedia

Fatou, ingagi yo mu bibaya ifatwa nk’ikuze cyane kurusha izindi ku Isi,

Ingagi ikuze ku isi

yujuje imyaka 65 muri 2022, mu kigo cyita ku nyamaswa mu Budage cyizwi nka Berlin Zoo.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Iyi ngagi yagejejwe muri Berlin Zoo mu mwaka wa 1959 mu buryo budasanzwe nkuko byatangajwe ubwo yuzuzaga imyaka 61.

Iyi ngagi yatanzwe nk’inyishyu mu kabari bikozwe n’umwe mu bari abasare b’ubwato ubwo yaburaga amafaranga yo kwishyura akabari mu mujyi wa Marseilles mu Bufaransa. Nyuma iyo ngagi yagiye igurishwa mu bice bitandukanye by’u Burayi kugeza ubwo yagezwaga mu Budage ifite imyaka ibiri.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Fatou yagizwe ingagi ya mbere ikuze ku Isi nyuma yo gupfa kw’indi yitwaga Trudy yari yaravutse mu 1956.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe izindi ngagi zarambye akenshi ntizarenzaga imyaka 50.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/ingagi-nkuru-ku-isi-yujuje-imyaka-65