Ubukirisitu

Kubijyanye na Wikipedia
Kristendomu
Church of All Saints, Odiham 1
Duisburg, Wegekreuz Huckingen, 2012-03 CN-01

Ubukirisitu cyangwa Ubukirisito cyangwa Kristendomu (Bakristo)

Ubukirisitu ni imyemerere y'ibya Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kirisito. Uwemera ibyo akabikurikiza bamwita umukirisitu


Amwe mu mateka y'ivuka ry'Abaporotesitanti mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Ubufatanye bw’itorero Peresibiteriyene mu Rwanda n’andi matorero ya gikirisito mu Rwanda.

Jesus

Nk’uko byemezwa na twagirayesu na Butselaar, gushaka imibanire myiza n’andi matorero byatangiye n’ivuka ryayo mu 1907 nka kimwe mu biranga EPR. Kuri ibyo, abamisiyoneri bo muri Usambaro bagiranye umubano n’Abamisiyoneri Gatulika b’Abapadiri bera, Abamisiyoneri b’Ababirigi bagiranye umubano na Church Missionary Society (CMS) kimwe mubikorwa bari bahuriyeho ni uguhindura inyandiko ntagatifu mu rurimi rw’ikinyarwanda. Ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’amatorero y’Abaporetesitanti mu Rwanda byatumye habaho Inama y’Abaporitesitanti mu Rwanda, Ishami ry’ivugabutumwa ry’abaporotesitanti riri i Butare, byatumye itorero peresibiteriyene rigira uruhare rufatika mu bikorwa byinshi biranga iryo huriro.

[hindura | hindura inkomoko]