Paul Kagame

From Wikipedia
Jump to: navigation, search
Paul Kagame (2014)

Paul Kagame45 ni Perezida wa 5 wa Repubulika y'u Rwanda kuva rwabona ubwigenge kuva 24 Werurwe 2000. Paul Kagame yavukiye ku wa 23 Ukwakira 1957 hafi y'umujyi wa Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda. Ubu aho yavukiye hitwa Umudugudu wa Buhoro. Mbere y'umunsi wo kwibohoza muri 1994, Kagame yari Jenerari Majoro n'umuyobozi w'inyeshyamba za RPA-Inkotanyi. Mbere y'aho, yarwanyije kumwe na perezida w'Ubugande, Yoweri Museveni, muri NRA. Yakoze akazi muri guverinoma y'Ubugande kuva aho NRA yabohoje Kampala muri 1986 kugeza 1990. Yari inshuti nyanshuti ya Jenerari Majoro Fred Rwigema Gisa wari umuyobozi wa FPR Inkotanyi akaba ari nawe watangije urugamba ryo kubohoza u Rwanda.