Kivumbi King

Kubijyanye na Wikipedia

KIVUMBI King ni umuhanzi Nyarwanda[1] akaba ari umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda[2]

Ibigwi bye mu muziki[hindura | hindura inkomoko]

KIVUMBI King ni umuhanzi Nyarwanda umenyerewe mu njyana ya Hip Hop y'u Rwanda[3], akaba ari n'umwanditsi w'indirimbo[4], byongeyeho kandi akaba kandi ari n'umusizi ukora imivugo ndetse akaba n'umushakashatsi utarabigize umwuga aho abikora agamije kugira amakuru ahagije ku muntu runaka bijyanye n'igihangano yakoze cyangwa yenda gukora. Aha twavuga nk'ubushakashatsi aheruka gukora kuri Richard Kandt ufatwa nk'uwahanze umujyi wa Kigali, yari amaze no gukoraho umuvugo yise "More about Richard Kandt" yakoranye na Kaya Free[5]

Yitabiriye kandi igitaramo cyiswe "Blankets&Wine" cyabereye muri Uganda mu mujyi wa Kampala kuwa 17 Ukuboza 2023, aho yahuriye n'umuhanzi w'icyamamare mu muziki wa Jamaica, Garfied Spence wabaye ikirangirire ku izina rya Konshens.

Uyu muhanzi Kivumbi King kandi afite indirimbo zirimo "Captain" yakoranye na A Pass uri mu bahanzi bafite izina muri Uganda, "Wine, Keza" n'izindi nyinshi.[6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/134666/gen-z-comedy-umuhanzi-kivumbi-king-yashinze-agati-ku-ngorane-itsikamira-umuziki-we-134666.html
  2. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-king-ategerejwe-mu-gitaramo-kimwe-na-konshens
  3. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-akubutse-i-burayi-aho-yakomereje-ubushakashatsi-kuri-richard-kandt
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/134666/gen-z-comedy-umuhanzi-kivumbi-king-yashinze-agati-ku-ngorane-itsikamira-umuziki-we-134666.html
  5. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-akubutse-i-burayi-aho-yakomereje-ubushakashatsi-kuri-richard-kandt
  6. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-king-ategerejwe-mu-gitaramo-kimwe-na-konshens