Jimmy Gasore

Kubijyanye na Wikipedia

Gasore Jimmy ni umuyobozi wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda .[1]

Ibyo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Gasore Jimmy yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yigishaga amasomo y'atmospheric sciences, n’umushakashatsi mukuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi ku by’imihindagurikire y’ibihe n'ikirere. Muri 2013 Jimmy yagize uruhare mu ishyirwaho rya Rwanda Climate Observatory Station, igenzura ibigize umwuka bifitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe, kwandura k’umwuka ndetse no kwangiriza kw’akayunguruzo ka Ozone . Dr Gasore yayoboraga umushinga wo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka mu ikirere cyu Rwanda ugamije gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ingano y’ibyanduza umwuka mu gihugu hagamijwe gutanga inama ku cyakorwa.[1]

Ibyo yize[hindura | hindura inkomoko]

Dr Gasore Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubugenge yakuye mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda, mu 2008 n’Impamyabushobozi y’Ikirenga muri Siyansi mu by’uruvange rw’imyuka ku mubumbe w' isi (Atmospheric Sciences) yakuye muri Massachusetts Institute of Technology muri 2018.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-jimmy-gasore-yagizwe-minisitiri-w-ibikorwaremezo