Interahamwe

From Wikipedia
Jump to: navigation, search

Interahamwe ni umutwe w'abahutu bari mu Ishyaka rya MRND mu Rwanda. Mu gihe cy'itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zishe abatutsi ndetse n'abahutu n'abatwa batavugaga rumwe nazo barenga miriyoni. Interahamwe zise abatutsi inyenzi n’inzoka, naho abahutu n'abatwa batavuga rumwe nazo babita ibyitso by'abatutsi. Abenshi mu bari bagize uyu mutwe baracyihisha mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.