Inkwi

Kubijyanye na Wikipedia
Inkwi
inkwi zabaye izibura

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Inkwi muziko

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2020 mu turere twose tw’ u Rwanda bwerekanye ko ingo zikoresha inkwi gusa mu guteka mu Rwanda zigera kuri 80.37% mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.[1][2]

kubona inkwi nugutashya kure hashoboka

Ingo[hindura | hindura inkomoko]

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku 5,020 ziganjemo izo mu bice by’icyaro, bwakusanyije amakuru ku mikoreshereze y’ibicanwa ndetse n’uburyo bwo guteka bukoreshwa n’Abanyarwanda.[3]

Inkwi n’amashyiga[hindura | hindura inkomoko]

Uretse inkwi n’amashyiga gakondo, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubundi buryo bwo guteka bugenda bwitabirwa gahoro gahoro. Abasubije ko bayobotse gukoresha gaze bagera kuri 5.65%. Ugereranije n’imibare yaherukaga kugaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2017, usanga uyu mubare ugenda wiyongera kuko icyo gihe wari kuri 1.15% gusa. Icyakora mu mijyi uyu mubare uri hejuru ku kigero cya 25.6%.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rba.co.rw/post/Ihurizo-rikomeye-ku-cyasimbura-inkwi-mu-nganda-zicyayi-mu-Rwanda
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abasaga-80-mu-rwanda-baracyakoresha-inkwi-mu-guteka-ubushakashatsi
  3. https://igihe.com/ibidukikije/article/imyotsi-y-imodoka-n-iyo-gutekesha-inkwi-ku-isonga-mu-bihumanya-ikirere-cy-u
  4. https://www.rba.co.rw/post/Gahunda-yo-kugabanya-ikoreshwa-ryamakara-ninkwi-bigeze-he