Imodoka itwarwa n’imirasire y’izuba

Kubijyanye na Wikipedia

Ni Abanyeshuri bagera kuri 12 biga iby’ikoranabuhanga i Kigali bamuritse imodoka bakoze itwarwa n’ingufu z’imirasire y’izuba, igatwara abagera k'ubantu batatu, igenda ku muvuduko wa kilometero 50 mu isaha. [1]

Imodoka[hindura | hindura inkomoko]

Iyi modoka urebye yakozwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza yitwa Singhad Technical Education Society (STES) mu Rwanda bagera kuri 12 . Ni imodoka igendeshwa n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ziba zabitswe mu byitwa batiri ebyiri, zaba zuzuye neza iyo modoka ikaba yagenda amasaha ane idahagaze . Ubwo ariko igihe ibyuma bihindura imirasire y’izuba iyo modoka ikoranywa byaba bikora neza, imodoka yakomeza kugenda na nyuma y’amasaha ane, kimwe n’uko bibaye ngombwa izo batiri bazongeramo ingufu bazicometse ku mashanyarazi asanzwe.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/abanyeshuri-b-abanyarwanda-bamuritse-imodoka-bikoreye
  2. https://www.igihe.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/nyuma-y-imodoka-ikoresha-imirasire-y-izuba-bakoze-ipombo-izafasha-mu-kurwanya?fbclid=IwAR20cqI7O86R-K-oLBXG78skva4QyQEZWplYfgo-VG1AGj8HVb9TBQtj96g