Igisura

Kubijyanye na Wikipedia
Igisura
Ikibabi cy'Igisura
Igisura
Ubuhinzi bw'igisura

Igisura (izina ry’ubumenyi mu kilatini Urtica dioica) ni ikimera.Igisura ni ikimera gifite inkomoko ku mugabane wa Aziya, kizwi mu ndimi z’amahanga nka “Stinging nettle cyangwa urtica dioica”. Gikunda kumera ahantu hakonje, mu Rwanda kikaba kiboneka mu bice byegereye ibirunga.

Tumenye Igisura[hindura | hindura inkomoko]

Igisura kiribwa nk’imboga zitetse, abandi bakoramo umutobe, mu gihe abandi ifu yacyo banywa mu mazi ; gusa byose bikize ku ntungamubiri nkuko bigaragazwa n’urubuga rwa Doctissimo.Mu Rwanda bamwe mubafite indwara nka Diabete, umuvudukoka w’amaraso, igifu n’indwara z’uruhu bakoresha igisura nk’umuti.[1]Ubushakashatsi bwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima OMS, bugaragaza ko kunywa amazi y’igisura bituma umuntu abasha kwihagarika neza, ndetse kigafasha gusohora imyanda.Mu bijyanye n’ibiribwa kigira intungamubiri zirimo vitamin C, A, imyunyungugu, nka Potassium, Magnesium, calcium zitera amagufa gukomera.[2]Igisura ni ikimera kigira ibinyabutabire bitandukanye; Serotonin, Histamine na Acetylcholine, bikaboneka mu duhwa dutoya tuboneka ku bibabi n’uruti rw’igisura, iyo dukoze ku muntu bituma aribwa ndetse agafuruta.Abashakashatsi benshi bagaragaza ko igisura gifitiye akamaro umubiri wa muntu, haba urubuga rwa draxe, www.pfaf.org hamwe n’izindi zitandukanye zivuga ko gukoresha igisura bivura indwara nyinshi zihungabanya ubuzima bw’umuntu.[3]Igisura kirinda kanseri ya Prostate ku bagabo, kikaba umuti kubarwara diabete iterwa n’isukari, umuvuduko mwinshi w’amaraso, ndetse ni umuti kubantu bagira umunaniro w’ubwonko nka morphine n’inzoga, gusa sibyiza ko gikora ku mugore utwite.Igisura gifasha kugabanya ububabare ndetse no kubyimba mu ngingo (Arthritis), ku bantu barwaye za Rubagimpande.[1]Igisura gifasha umutima gukora neza, kirinda utubuye mu mpyiko (Kidney stones), kikagira imboga zifasha mu kongera amaraso.

Uburyo Utunganya Igisura[hindura | hindura inkomoko]

Mu gutegura igisura ,barabanza bakagitunganya neza ,bakagisukura ubundi kikumishwa ,kigakorwamo agafu ari nako bakoresha gashyirwa mu biryo ,kubitekamo imboga ,cg kikaba cyakorwamo icyayi.Icyayi cyakozwe mu gafu k’igisura gishobora kongerwamo isukari cg indimu kugira ngo kirusheho kuryoha.Ku bantu bamwe gukoresha igisura hari igihe biba bisaba ko bitonda cyane cyane nko ku bantu gitera ikibazo cya allergies,abantu bafite ikibazo cy’indwara z’igifu ,abagore batwite n’abonsa ndetse n’aabntu bafite indwara z’umutima.[3]

Igisura gifite Vitamini[hindura | hindura inkomoko]

Kirakize cyane mu myunyu mwimerere, cyane cyane muri :-Fer : yo gutunganya amaraso. Abayibuze bagira amaraso akennye bakandura indwara vuba, n’agakorora kadakira,Magnésium : igira akamaro mu maraso no mu magufwa,Calcium = Silicium : bitera amagufwa gukomera, umutima ugatera neza, n’ubwonko bugatuza,Bituma umuntu yihagarika neza, ikirukana imyanda iri mu mubiri.[2]Igisura gifite na vitamini A, ishinzwe gukoresha neza ingingo zose no kongerera amaraso umucyo.Igisura gifite na vitamini C, K n’icyitwa Acide forique, ishinzwe kwica imyanda yo mu mubiri. Ni cyo gituma abaganga benshi bacyiyambaza.Gitera kwihagarika neza, gusohoka kw’imyanda mu ngingo, ni cyo gituma gikiza rubagimpande, kuribwa mu ngingo, imisenyi yo mu mpyiko itera kwipfundikanya kw’amaraso.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/wari-uzi-ko-igisura-kiribwa-kandi-ari-umuti
  2. 2.0 2.1 https://intambwenews.com/2021/02/11/akamaro-kigisura-grandeortienetllle/
  3. 3.0 3.1 https://www.ubuzimainfo.rw/2022/06/burya-igisura-cyuzuyemo-intungamubiri.html